Abantu batari munsi ya 31 bitabye Imana muri Mali kuri uyu wa kabiri, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa bisi yibirunduraga ku rutindo rwo ku mugezi uri hafi y’umujyi wa Kenieba. Byatangajwe na minisiteri yo gutwara ibintu n’abantu.
Iyo bisi yari ku muhanda yerekeza muri Burkina Faso, ubwo yakoraga impanuka mu masaha ya saa kumi n’imwe kw’isaha yo mu karere, nk’uko iyo minisiteri ibivuga. Yongeyeho ko abanyamali n’abandi bantu bakomoka mu bindi bihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, bari mu bahitanywe n’iyo mpanuka.
Iyo minisiteri yavuze ko byaba byatewe n’uko umushoferi atabashije kugarura iyo modoka.
Impanuka zo mu mihanda zikunze kuboneka mu burengerazuba bw’Afurika, aho mu uburyo mu rusange bwo gutwara abagenzi, baba bapakiye kandi nta n’amategeko ahamye.
Afurika, ibarwaho kimwe cya kane cy’impanuka zo mu mihanda kw’isi yose n’ubwo uyu mugabane utanagejeje kuri 2 kw’ijana by’imodoka zibarwa mw’itsinda rimwe, zaba iz’abikorera cyangwa iza leta, kw’isi hose. Ibi bigaragara mu mibare ya ONU yo mu mwaka wa 2023. (Reuters)
Forum