Uko wahagera

Hamas Na Isirayeli Bariga Ku Mushinga Uteganya Agahenge k’Iminsi 40


Hamas irasaba Isirayeli guhagarika intambara burundu.
Hamas irasaba Isirayeli guhagarika intambara burundu.

Hamas irimo iriga umushinga w’amasezerano yo guhagarika imirwano muri Gaza. Ariko, ari yo, ari na Isirayeli, bombi bavuga ko hakiri kare kugirango bayemeze.

Uyu mushinga uteganya agahenge k’iminsi 40, imirwano igahagarara 100 ku ijana, no kugeza imfashanyo itubutse ku baturage ba Gaza bari iheruheru kubera intambara.

Umushinga uteganya kandi ko Hamas igomba kurekura abantu 40 mu ngwate yatwaye bunyago, by’umwihariko abagore, abana bari munsi y’imyaka 19 y’amavuko, abakuze kuva ku myaka 50 kuzamura, n’abarwayi.

Ku rundi ruhande, Isirayeli igomba kurekura abanyapalestina 400 mu bafungiye muri gereza zayo.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, avuga ko Isirayeli yemeye guhagarika ibikorwa byayo bya gisirikare muri Gaza mu gihe cya Ramazani, igisibo gitagatifu cy’Abayisilamu.

Izatangira kw’itariki ya 10 y’ukwezi gutaha. Leta zunze ubumwe z’Amerika ni umwe mu bahuza. Ifatanyije na Misiri na Katari. Imishyikirano irabera i Paris mu Bufaransa.

Nyamara rero, Isirayeli ivuga ko ibyo Perezida Biden yatangaje byayitunguye. Yemeza ko batigeze babyumvikanaho. Naho ku ruhande rwa Hamas, irimo irasuzuma umushinga w’amasezerano. Ariko umwe mu bayobozi bayo witwa Ahmad Abdel-Hadi yatangaje ko kugira icyizere ko amasezerano ari hafi byaba ari ukwihuta.

Avuga ko batazatezuka ku byo basaba byose, birimo ko Isirayeli igomba guhagarika intambara burundu.

Minisitiri w’intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, nawe avuga ko icyo cyifuzo ari “inzozi.”

Forum

XS
SM
MD
LG