Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres yongeye guhamagarira agahenge k’ibikorwa by’ubutabazi muri Gaza anasaba ko abatwawe bunyago n’umutwe wa Hamas bose barekurwa. Ni mu gihe ibintu birushaho kuzamba mu ntambara ibera mu muhora wa Gaza.
Bwana Antonio Guterres ibyo yabigarutseho i Jeneve mu Busuwisi kuri uyu wa mbere, ubwo akanama ka ONU ku burenganzira bwa muntu katangiraga inama y’ibyumweru bitandatu.
Uyu mukuru wa ONU yavuze ko “nta kintu na kimwe cyaha ishingiro ibikorwa bya Hamas byo kwica nkana, gukomeretsa iyicarubozo no gushimuta abasivili, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyangwa se kumisha ibibombe nta kurobanura kuri Isiraheli.”
Bitewe n’uko ibintu byifashe muri Gaza, Antonio guterres yavuze ko byabaye ngombwa ko akoresha ingingo ya 99 bwa mbere muri manda ye kugira ngo “ashyire igitutu gikomeye ku nama ka ONU gashinzwe umutekano ngo gakore uko gashoboye mu bubasha bwako karangize iseswa ry’amaraso muri Gaza kanakumira ko ibintu byarushaho kuzamba.”
Nyamara umunyamabanga mukuru wa ONU akavuga ko ikoreshwa ry’iyi ngingo risa nk’aho ritakanguye aka kanama ku bwe “kameze nk’akahagaze ku buryo katabasha gukora ku bibazo bikomeye byugarije amahoro n’umutekano muri iki gihe.” Agasanga aka kanama gashinzwe amahoro n’umutekano gakeneye amavugurura akomeye haba mu bakagize no mu mikorere yako.
Iyi ngingo ya 99 y’amasezerano y’ishingwa rya ONU yemerera umunyamabanga mukuru w’uyu muryango kugaragariza akanama gashinzwe umutekano ikibazo icyo ari cyo cyose, ku bwe, gishobora kubangamira isugira ry’amahoro n’umutekano ku isi. Iyi ngingo yakoreshejwe inshuro esheshatu gusa kuva LONI yashingwa muw’1945.
Isiraheli yatangije ibitero bya gisirikare ku mutwe wa Hamas nyuma y’igitero cy’iterabwoba uyu mutwe wagabye kuri Isiraheli cyahitanye abantu 1.200, abandi 240 batwarwa bunyago, nk’uko byatangajwe na Isiraheli.
Minisiteri y’ubuzima y’ubutegetsi bwa Hamas muri Gaza yo itangaza ko kuva ibitero bya Isiraheli byatangira bimaze guhitana abantu hafi ibihumbi 30 no gukomeretsa abagera ku bihumbi 70.
Forum