Uko wahagera

Etiyopiya Yapfunze Umunyamakuru Wari Wakurikiranye Inama y'Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika


Antoine Galindo
Antoine Galindo

Umunyamakuru w’umufaransa yafungiwe muri Etiyopiya ubwo yari yitabiriye inama y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika iheruka kubera muri iki gihugu. Uyu munyamakuru yatawe muri yombi ubwo yagiranaga ikiganiro n’umuvugizi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Bwana Antoine Galindo, ukorera Africa Intelligence gikorera kuri murandasi ubusanzwe ubarizwa I Paris mu Bufaransa, yafashwe n’abashinzwe umutekano batambaye impuzankano kuwa Kane.

Ikigo cy’itangazamakuru cyitwa Indigo Publications kivuga ko Galindo yari yageze muri Etiyopiya mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kabiri, agiye gutara inkuru ku nama ngarukamwaka y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika kandi yari afite uruhushya -viza rumwemerera gukora nk’umunyamakuru.

Bwana Galindo yatawe muri yombi ubwo yagiranaga ikiganiro na Bate Urgressa, umuvugizi w’ishyaka Oromo Liberation Front ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Uyu Bate nawe yahise afatwa arafungwa kandi nawe aracyari mu kasho, nk’uko bitangazwa n’umuryango mpuzamahanga urengera abanyamakuru, Committee to Protect Journalists.

Ibiro ntaramakuru by’abaransa, AFP, bivuga ko kugeza ubu ntacyo leta ya Etiyopiya iravuga ku ifungwa rya Galindo.

Ikigo Indigo Publications cyatangaje ko kuri uyu wa gatandatu umucamanza yategetse ko Galindo akomeza gufungwa by’agateganyo kugeza ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa Gatatu, ku birego “by’ubugambanyi mu guteza akaduruvayo muri Etiyopiya.”

Umuryango CPJ uvuga ko Etiyopiya iza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifunga cyane abanyamakuru muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, urahamagarira ko uyu munyamakuru yahita arekurwa.

Forum

XS
SM
MD
LG