Uko wahagera

CEDEAO Yakuyeho Bimwe Mu Bihano Yari Yarafatiye Gineya, Mali Na Nijeri


CEDEAO yari yarahagaritse gukorana na Gineya kuva Mamady Doumbouya ahiritse ubutegetsi bwa Prezida Alpha Conde mu 2021. 
CEDEAO yari yarahagaritse gukorana na Gineya kuva Mamady Doumbouya ahiritse ubutegetsi bwa Prezida Alpha Conde mu 2021. 

Umuryango w’ibihugu by’Afrika y’Uburengerazuba CEDEAO watangaje ko ugiye koroshya ibihano wafatiye Gineya na Mali, nyuma y’umunsi umwe na none utangaje ko n’ibihano byafatiwe Nijeri bigiye koroshywa.

Uyu muryango wari wafatiye ibyo bihugu uko ari bitatu ibihano nyuma ya za kudeta zagiye zibibamo.

CEDEAO yavuze ko yakuyeho ibihano by’imari n’ubucuruzi yari yarafatiye Gineya inakuraho inzitizi zari zarashyiriweho Abanyamali zibabuza guhatanira imyanya y’akazi muri uwo muryango.

Ibi byemezo byafatiwe mu nama idasanzwe y’uyu muryango yateranye kuwa gatandatu.

CEDEAO yari yarahagaritse gukorana na Gineya kuva Mamady Doumbouya ahiritse ubutegetsi bwa Prezida Alpha Conde mu 2021.

Naho kuri Mali ibyo bihano byari byakuweho mu 2022, ubwo ubutegetsi bwa gisirikali bwatangazaga ko bugiye gusubiza ubutegetsi abasivili. Nijeri yo yari yarafatiwe ibihano birimo kutemererwa gukoresha ikirere cy’ibihugu bigize CEDEAO no gufatira imitungo ya Nijeri iri muri ibyo bihugu.

Ibi byabaye nyuma ya kudeta yakuye ku butegetsi PrezidaMohamed Bazoum. Ibi bihano byakuweho, ntibireba ariko ibihano bya politike byafatiwe ibyo bihugu kimwe n’abantu ku giti cyabo.

Abakurikiranira hafi ibibera muri ako karere bavuga ko ibi byemezo byo koroshya ibihano bigamije kureshya abayobozi b’ibyo bihugu kwisubiraho ku cyemezo bafashe cyo kuva burundu muri CEDEAO. Icyo cyemezo cyarebaga Mali, Nijeri na Burkina Faso.

Forum

XS
SM
MD
LG