Ihuriro ry’imiryango 40 ya sosiyete sivili muri Senegal yanze ubusabe bwa Prezida Macky Sall bwo kugira ibiganiro byo gushyiraho itariki y’amatora y’umukuru w’igihugu.
Iyo miryango irifuza ko amatora yasubitswe na Prezida Sall atunganywa mbere y’itariki 2 y’ukwezi kwa Kane.
Prezida Sall akomeje kotswa igitutu cyo gutanganza itariki amatora azaberaho. Amatora muri Senegal yagombaga kuba tariki ya 25 y’uku kwezi.
Mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu, Prezida Sall yabajijwe impamvu adatangaza indi tariki nshya y’amatora asubiza ko iyo tariki izava mu biganiro bizatangira kuwa mbere bizahuza abantu b’ingeri zose bavuye mu nzego zitandakunye.
Yumvikanishije ko yizeye ko kuwa kabiri w’icyumweru gitaha igisubizo ku ngengabihe y’amatora kizaba cyabonetse.
Ibyo avuga ariko ntibikozwa abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi nabo mu miryango ya sosiyete sivili. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Boubacar Camara uri mu ihuriro ry’abakandida mu matora yavuze ko batemera icyufuzo cy’ibiganiro ko bo icyo bashaka, ari amatora ateguwe mbere y’itariki 2 y’ukwezi kwa Kane.
Iyi ni yo tariki manda ya Prezida Sall igomba kurangira. Ubwo yavugiraga kuri televisiyo, Prezida Sall yavuze ko inshingano ze nk’umukuru w’igihugu zizarangirana n’iyo tariki.
Gusa abajijwe igihe abona amatora azabera, yavuze ko bigoye kuyategura mbere y’iyo tariki. Muri icyo kiganiro Prezida Sall yanavuze ko ashobora kurekura by’agateganyo cyangwa agatanga imbabazi ku banyapolitike bafunzwe barimo Ousmane Sonko na Bassirou Diomaye Faye. (AFP)
Forum