Uko wahagera

Tshisekedi: Gutera U Rwanda Ntibikiri Icyihutirwa


Prezida Felix Tshisekedi wa Kongo na Paul Kagame w'u Rwanda
Prezida Felix Tshisekedi wa Kongo na Paul Kagame w'u Rwanda

Prezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yavuze ko kuri ubu bitari ngombwa ko asaba inteko ishinga amategeko y’igihugu cye, uburenganzira bwo gutera u Rwanda, kuko hari inzira zatangiye z’ubuhuza mu rwego rwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Aha, yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru ku magambo yavuze ubwo yiyamamazaga yo gutera u Rwanda ruramutse rurashe isasu na rimwe ku butaka bwa Kongo.

Ibi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru cyatambukijwe kuri televiziyo y’igihugu.

Prezida Tshisekedi yavuze ko igikenewe ubu ari ugukoresha ubushishozi n’ubwenge kurusha kujya mu ntambara.

Yatanze ingero z’ibirimo gukorwa birimo gahunda y’ubuhuza ya Perezida Joao Lourenço wa Angola ugomba kuzahura n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Kongo ariko buri wese ku giti cye, muri Angola, mu cyumweru gitaha.

Yavuze ko umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba EAC nawo ufite gahunda yo kubonana n’abakuru b’ibihugu by’akarere kugirango bashakire hamwe umuti w’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo.

Prezida Salva Kiir wa Sudani y’epfo uyobora EAC muri iyi minsi kuri uyu wa Kane yari mu Rwanda aho azava, ajya muri Kongo no mu Burundi.

Muri iki kiganiro cyamaze ahafi amasaha abiri, Prezida Tshisekedi yanabajijwe niba ateganya kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwe. Yarahiye aratsemba ko adashobora kubonana nabo, ko ahubwo ibiganiro yifuza byaba hagati ye na Prezida Kagame w’u Rwanda.

Yibukije ko ibi yanabibwiye Prezida Kagame imbona nkubone mu nama baherutse guhuriramo I Addis Ababa mu cyumweru gishize.

Prezida Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gusahura umutungo wa Kongo avuga ko u Rwanda rwakijijwe n’amabuye y’agaciro rusahura igihugu cye.

Yagaragaje ko azakomeza gukora ibishoboka byose kugirango u Rwanda rufatirwe ibihano n’amahanga.

Twakwibutsa ko kenshi u Rwanda ruhakana gutera inkunga umutwe wa M23 n’ibirego by’uko rusahura imitungo ya Kongo.

Forum

XS
SM
MD
LG