Uko wahagera

Uvira: Imyigaragambyo yo Gusaba ko Umuhanda Uhuza Uburundi na Kongo Usanurwa


Ibarabara abanyagihugu basaba ko risanurwa
Ibarabara abanyagihugu basaba ko risanurwa

Sosiyete sivile yo mu mujyi wa Uvira uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo yongeye gukoresha imyigaragambyo yo gusaba ko umuhanda uhuza Kongo n’igihugu cy’Uburundi wakorwa.

Abanyura muri uwo muhanda uri Kavimvira wafunzwe n’amazi ya Nyangara na y’ikiyaga cya Tanganyika bavuga guhora bayavogera bibatera indwara.

Kuri uyu munsi wa kabiri w’imyigaragamyo, kuva kuri Rond point ya Kavimvira ugana ku mupaka uhuza ibihugu byombi hari za bariyeri zigera 8 z’abagize sosiyete sivile basubizaga inyuma imodoka ndetse na za moto zajyaga i Bujumbura cyangwa ziza muri Uvira .

Mu mazi ari mu muhanda uri ku mupaka wa Kavimvira ugana k’umupaka wa Gatumba wahuraga na bamwe mu baturage bahetswe ku mugongo, abandi nabo bari mu mato mu gihe hari n’abandi bavogera ndetse hari ibinyabiziga byari byapfiriyemo.

Bamwe mu bashoferi batwara ibinyabiziga kuri uyu muhanda Uvira- Bujumbura bagaragaza ko imodoka zabo nyinshi zigenda zipfira muri aya mazi yuzuriranye hose.

Usibye ibinyabiziga bihurira n’ibibazo muri ayo mazi yafunze umuhanda, n’abagenzi bayanyuramo bavuga ko hari indwara abanduza.

Mafikiri Mashimango, umuyobozi wa sosiyete sivile muri Uvira yasiguye impamvu nyamukuru yatumye bakoresha iyi myigaragambyo agira ati:" Turasaba abayobozi gukora uyu muhanda wo ku mupaka kugirango ube mwiza kuko turagowe cane. Leta ifite amafaranga ariko nti jyi kora umuhanda".

Ubuyobozi bw’umujyi wa Uvira buvuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri hari imashine zo gukora uyu muhanda zinjiye muri Uvira zivuye mu gihugu cy ‘u Burundi.

Andi makuru Ijwi ry’Amerika rikesha bamwe mu bayobozi bo muri Uvira yemeza ko uwo muhanda wa kilometero zirindwi uzatwara miliyoni icenda z’amayero kandi ukazuzura mugihe cy’amezi 18.

Gusa, Radiyo Ijwi ry’Amerika ntiyabashije kubona impuguke mu byo kubaka imihanda ngo ibe yadusobanurira niba ayo mafranga miliyoni icyenda z’amayero ahwanye n’ibikenewe mu kubaka uyu muhanda wa kilometero indwi ku buryo burambye.

Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Vedaste Ngabo.

Uvira: Imyigaragambyo yo Gusaba ko Umuhanda Uhuza Uburundi na Kongo Usanurwa
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:58 0:00

XS
SM
MD
LG