Uko wahagera

Prezida Lula Wa Brezil Yategetswe Kudakandagiza Ikirege Muri Isiraheli


Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Isiraheri na Brezili
Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Isiraheri na Brezili

Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Brezil Mauro Vieira arashinja mugenzi we wa Israheri kubeshya, mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje kuzamo agatotsi nyuma y’amagambo Isiraheri ivuga ko yavuzwe na Prezida Luiz Inacio Lula da Silva agereranya ibikorwa by’ingabo za Isiraheli nk’ibyo Hitler yakoreye Abayahudi.

Ministiri Vieira wa Brezil, igihugu cye kizakira inama y’abaministiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bihuriye mu itsinda rya G20 yavuze ko ibyavuzwe na ministiri Israel Katz wa Israheri ari ibinyoma bivanze no gukabya.

Isiraheri yarakajwe cyane n’amagambo yavuzwe na Prezida Lula ubwo yavugaga ko ibibera muri Gaza atari intambara ko ahubwo ari Jenoside.

Ministiri w’Intebe wa Israheli Benjamin Netanyahu yavuze ko Prezida Lula yarenze umurongo utukura. Ministiri Katz we yongeyeho ko Prezida Lula atemerewe gukandagiza ikirege ku butaka bwa Isiraheli keretese yisubiyeho ku magambo yavuze agasaba imbabazi.

Forum

XS
SM
MD
LG