Abategetsi b’ibihugu bikize cyane ku isi bihuriye mu itsinda G7 barateganya gufatira Uburusiya ibindi bihano mu nama izabahuza kuwa gatandatu, hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Ni inama yanatumiwemo prezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky.
Mw’itangano ryasohowe, Ubutaliyani, buyoboye iri tsinda buvuga ko ibihugu bigize umuryango w’Uburayi bizatangaza ibihano bishya ku Burusiya, maze Amerika nayo ikarushaho gukaza ibihano yafatiye icyo gihugu.
Umudiplomate w’Ubutaliyani yavuze ko ibi byemezo bizaba bigamije gukuraho urujijo ku bibaza ko amahanga amaze gucika intege no kunanirwa gutera inkunga Ukraine.
Prezida Volodymyr Zelensky aherutse kuvuga ko gutinda kw’inkunga ya gisirikari bakura mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi bifite ingaruka ku basirikari babo bari ku rugamba mu gihe Uburusiya bukomeje kongera ibitero kuri iki gihugu.
Mu cyumweru gishize, abasirikari b’Uburusiya bafashe umujyi wa Avdiivka nyuma y’imirwano yari imaze amezi.
Forum