Uko wahagera

Prezidansi ya Gineya Yasheshe Guverinoma


Mamady Doumbouya perezida wa Gineya yambaye gisirikare
Mamady Doumbouya perezida wa Gineya yambaye gisirikare

Muri Gineya ubutegetsi bwa gisirikare bwasheshe guverinoma buvuga ko buza gushyiraho indi nshyashya. Byatangajwe n’umunyamabanga mukuru muri prezidansi y’icyo gihugu mu ijambo yahitishije kuri videwo.

Iki gihugu kimaze igihe gitegetswe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwari busanzweho kuva mu kwezi kwa cyenda 2021.

Umuryango w’ubukungu wo mu karere k’Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO), umaze igihe wotsa igitutu ubu butegetsi bwa gisirikare usaba ko butegura amatora bidatinze bugasubizaho ubutegetsi bwa gisiviri.

Taliki 22 z’ukwezi kwa cumi 2022, impande zombi zemeranyije ku mezi 24 y’inzibacyuho.

Mu buryo butunguranye, umunyamabanga mukuru muri prezidansi Amara Camara yatangaje ejo kuwa mbere ko guverinoma isheshwe. Nta mpamvu yatanze iteye iryo seswa.

Yagarageye muri videwo yahitishijwe ku mbuga mpuzambaga za prezidansi avuga ko abayobozi b’imirimo, abanyamabanga ba leta n’ababungirije ari bo bazakomeza imirimo yakorwaga n’abaministri kugeza igihe hazagiraho guverinoma nshya

Forum

XS
SM
MD
LG