Uko wahagera

DRC: Abigaragambya Batwitse Amabendera ya Amerika, Ubumwe bwa Buraya na Uganda


Abigaragambya barenga 300 mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu ya ruguru batwitse ibendera rya Leta zunze ubumwe z’Amerika, iry’umuryango w'ubumwe bw'ubulayi, Ubufaransa, na Uganda. Aba barashinja ibi bihugu gutera inkunga inyeshamba za M23.

Ni imyigaragambyo yatangiye mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Goma mu burasirazu bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Abigaragambya bari bagwiriyemo abagize amashyirahamwe atabogamiye kuri leta yo mu mujyi wa Goma cyane urubyiruko, ndetse na sosiyete sivile.

Mu ndirimbo zitandukanye, aba bavuga ko barambiwe ubwicanyi bukomeje gukorerwa abasivile bo mu burasirazuba bw’igihugu buterwa n’intambara z’urudaca cyane mu ntara ya Kivu ya ruguru aho ingabo za Kongo FARDC zihanganye n’inyeshyaba za M23.

Urugendo rw’abigaragambyaga rwatangiriye muri rond poind Signerse ihuza imihanda itatu, umwe uva Goma ujya Nyiragongo na teritware ya Rutshuru, uva mu mujyi rwagati ukomereza Sake muri Masisi, n’undi werekeza ku biro bya guverineri w’intara ya Kivu ya ruguru.

Mbere yuko batangira urugendo rwabo bari batangaje ko rugarukira mu mujyi muto wa Sake, aba babanje gutwika amabendera y’’ibihugu bitandukanye birimo Leta zunze ubumwe z’Amerika, ubumwe bw’uburayi, Uganda, ndetse n’ Ubufaransa.

Abarenga 300 bari bitabiriye iyi myigaragambyo, bose barashinja umuryango mpuzamahanga n’ibindi bihugu bimwe byo muri Afurika gufasha abarwanyi b’umutwe wa M23 mu ntambara uhanganyemo n'ingabo za Kongo FARDC.

Aba kandi, barashinja ibi bihugu kugira uruhare mu bwicanyi bukorerwa abakongomani bo mu burasirazuba bwa Kongo.

Nubwo umuyobozi w’umujyi wa Goma yari yatangaje ko iyi myigaragambyo itemewe, inzego z’umutekano zirimo polisi y’igihugu na FARDC zagerageje kurindira umutekano abigaragambya dore ko ntakintu nabo bangije.

Urugendo rwabo rwakomereje ku muhanda mugari uva Goma werekera Sake mu teritware ya Masisi aharimo kubera imirwano ubu.

Mwamba Kankukulu, umwe mu bitabiriye iyi myigaragambyo nawe avuga ko amahanga akwiye kureba ibibera muri Kongo akabishakira igisubizo kirambye.

Nyuma imyigaragambyo yaje guhindura isura maze inzego z’umutekano zitatanya abigaragambyaga, zibatera ibyuka biryana mu maso.

Ibi Ntabwo byanyuze abari bateguye iyi myigaragambyo batangira bavuga ko ubuyobozi bwa kongo budafite ubushake bwo kurangiza intambara mu gihugu.

Amiral Biliwabo Senghor umusesenguzi wa politiki ya Kongo we avuga ko gutwika amabendera y’ibihugu bikekwa ko bifasha M23 bidashobora gutanga igisubizo kirambye ku bibazo abanyekongo bahura nabyo.

Iyi myigaragambyo yo mu mujyi wa Goma ibaye mugihe hashize icyumweru kimwe gusa habayeho indi myigaragambyo ikaze mu murwa mukuru Kinshasa aho abaturage bigaragambyaga basaba ko izi ambasade zifungwa.

Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Jimmy Shukrani Bakomera.

DRC: Abigaragambya Batwitse Amabendera ya Amerika, Ubumwe bwa Buraya na Uganda
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:54 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG