Uko wahagera

Perezida wa Ukraine Yasuye Ubudage n’Ubufaransa


Prezida wa Ukraine kumwe n'uw'Ubufaransa
Prezida wa Ukraine kumwe n'uw'Ubufaransa

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yasuye Ubudage n’Ubufaransa kuri uyu wa gatanu, asinyana n’abakuru b’ibi bihugu byombi amazerano atandukanye mu by’umutekano. Bavuga ko ari amasezerano yinjiye mu mateka.

Mu kwezi kwa karindwi mu mwaka ushize, ku ruhande rw’inama y’abakuru b’ibihugu bya NATO mu murwa mukuru wa Lituwaniya, Vilnius, ibihugu birindwi bya mbere bikize kw’isi G7 byasinye itangazo rivuga ko byiyemeje ko buri kimwe kimwe kizagirana amasezerano yihariye na Ukraine. Nyuma yaho, ibindi bihugu birenga 30 nabyo byarishyizeho umukono.

Ubwongereza ni bwo bwabaye ubwa mbere kuyashyiraho umukono mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka, ubwo minisitiri w’intebe wabwo, Rishi Sunak, yari i Kiev, umurwa mukuru wa Ukraine. Afite igihe cy’imyaka icumi.

Ubudage n’Ubwongereza rero bikurikiyeho. Ibindi icumi nabyo biri hafi. Birimo nk’Ubuholandi, Rumaniya, Polonye, na Denmark.

Bene aya masezerano ateganya gukomeza gutera inkunga ya gisirikare no mu by’umutekano, by’umwihariko kuvugurura ibigo bikora intwaro bya Ukraine, guha imyitozo ingabo zayo, no gusangira amakuru y’ubutasi.

Ubudage n’Ubufaransa basinye mu gihe ibihugu bitera inkunga Ukraine, kw’isonga Leta zunze ubumwe z’Amerika, bifite ibibazo byo gukomeza kuyifasha, kandi Ukraine ivuga ko igiye kubura intwaro n’amasasu.

Ariko minisitiri w’intebe w’Ubudage, Olaf Scholz, yavuze ko amasezerano basinye “ari inshingano idasubirwaho yo kudatererana” Ukraine. Yatangaje ko guverinoma ye igihe guhita iyiha aka kanya amayero miliyari 1.1 (ni ukuvuga amadolari miliyari 1.2). (AP, Reuters, AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG