Uko wahagera

Prezida Lula Wa Brezile Yamaganye Ibitero Bya Isiraheri Mu Ntara ya Gaza


Prezida Luiz Inacio Lula da Silva wa Brezili na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi I Kayiro.
Prezida Luiz Inacio Lula da Silva wa Brezili na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi I Kayiro.

Prezida Luiz Inacio Lula da Silva wa Brezili yamaganye intambara hagati ya Isiraheli na Hamas mu ntara ya Gaza mu cyo yise ko ari “igihano rusange” ku batuye iyo ntara. Yabivuze ubwo yari amaze guhura na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi I Kayiro.

Lula yagejeje ijambo ku nama ihuje ibihugu bigize umuryango w’Abarabu, baganira kuri Palestina, imaze amezi agera kuri ane yibasiwe n’intambara.

Mu ijambo rye Prezida Lula yasabye ko iyi ntambara yavuze ko “itesha agaciro ikiremwamuntu,” ikwiye guhita ihagarara. Yagaragaje ko ikirimo gukorwa ari uguhana abantu bose ikivunga.

Amahanga akomeje gusaba Isiraheri guhagarika ibikorwa byayo bya gisirikari bimaze gusenya igice kinini cya Palestina no gukura abantu benshi mu byabo.

Prezida Lula yasabye ko habaho ihagarikwa ry’intambara byihutirwa kugirango imfashanyo z’ubutabazi zigere ku bazikeneye no kurekura bidatinze abashimuswe.

Minisiteri y’ubuzima mu butegetsi bwa Hamas ivuga abantu 28,663, bamaze kugwa mu bitero Isiraheri imaze igihe igaba mu ntara ya Gaza.

Mu ijambo yagejeje ku Muryango w’Abarabu, Lula yagize ati: "Nta mahoro ashobora kubaho hatarabaho igihugu cya Palesitina, cyumvikanyweho kandi cyemewe ku rwego mpuzamahanga, harimo akarere ka Gaza na Sijordaniya, na Yeruzalemu y’Iburusirazuba nk'umurwa mukuru wacyo.

Ikinyamakuru The Washington Post, cyandikirwa muri Amerika, cyatangaje ko ubuyobozi bwa Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden hamwe n’itsinda rito ry’ibihugu by’Abarabu barimo gukora kuri gahunda y’amahoro, ikubiyemo igihe ntarengwa cyo gushyiraho igihugu cya Palesitina.

Ariko iki cyifuzo cyamaganwe na Minisitiri w’umutekano w’igihugu cya Isiraheri, Itamar Ben Gvir na Minisitiri w’imari Bezalel Smotrich.

Forum

XS
SM
MD
LG