Uko wahagera

Icyemezo Cyo Gusubika Amatora Muri Senegali Cyasheshwe


Icyemezo gisubika amatora cyari cyatangajwe na Prezida Macky Sall.
Icyemezo gisubika amatora cyari cyatangajwe na Prezida Macky Sall.

Inama y’igihugu ishinzwe kurinda iremezo ry’itegeko nshinga muri Senegali yasheshe icyemezo gisubika amatora y’umukuru w’igihugu yagombaga kuba mu mpera z’uku kwezi kwa kabiri.

Icyemezo gisubika amatora cyari cyatangajwe na Prezida Macky Sall. Cyatumye abaturage bigabiza imihanda hirya no hino mu gihugu bamagana iryo subika.

Prezida Sall yari yatangaje ko ayo matora azaba hagati mu kwezi kwa 12. Inteko ishinga amategeko nyuma yaje kwemeza ko azaba tariki ya 15 y’ukwezi kwa 12.

Iyi nama yanasheshe iteka rya prezida ryo ku italiki 3 z’uku kwezi ryahinduye ingengabihe y’amatora mu gihe hari hasigaye ibyumweru bitatu gusa ngo abe. Yanavuze ko kuri ubu amatora adashobora kuba nk’uko byari biteganijwe, isaba inzego zibishinzwe gutegura amatora byihutirwa.

Abanyapolitike batavuga rumwe na leta bavuga ko, bafata icyemezo cya prezida Sall cyo gusubika amatora nka kudeta.

Icyo cyemezo cyari cyanenzwe bikomeye n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga yakomeje gusaba Prezida Macky Sall kwisubiraho agategura amatora.

Amashyaka ya opozisiyo na sosiyete sivili byatangaje ko byatumije imyigaragambyo kuri uyu wa gatanu.

Forum

XS
SM
MD
LG