Kuva kuwa gatandatu w’icyumeru gishize, ubushinjacyaha bwa Canada bwatangiye gukora iperereza ku mupolisi wa Canada witwa Eli Ndatuje, ufite inkomoko mu Rwanda. Bumukekaho kwibira leta y’u Rwanda amabanga ya polisi ya Canada.
Bamwe mu Banyarwanda baba muri Canada baravuga ko iperereza rikorwa ku mupolisi uvugwa ko yahaye amabanga ya Canada Reta y’u Rwanda bishobora kubaha agahenge.
Umwe mu bavuga ko bahora ku nkeke, kandi bagejeje ikibazo cyabo kuri polisi y’icyo gihugu ni David Himbara, wahoze ari umunyabanga wihariye wa Prezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Eli Ndatuje afite imyaka 36 y’amavuko, yavukiye muri Uganda ku babyeyi b'Abanyarwanda yageze muri Canada afite imyaka 14, nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru, The Guardian, cyo mu Bwongereza.
Itangazo rya polisi rivuga ko kw’itariki ya 23 y’ukwa kane 2022 yinjiye muri za mudasobwa yiba amabanga ya polisi mu ntara ya Alberta, iri mu burengterazuba bw’igihugu, ayaha igihugu cy’amahanga, nk’uko ibitangazamakuru n’ibigo ntaramakuru binyuranye, birimo na Reuters, bibisobanura.
Ikigo cy’itangazamakuru cyo muri Canada CBC cyo cyemeza ko icyo gihugu cy’amahanga ari u Rwanda. Ndatuje yibye ayo mabanga mu bubiko bwa polisi y’igihugu bwitwa CPIC burimo amakuru yerekeranye n’ibyaha n’abanyabyaha, n’imikorere ya polisi ya Canada, ndetse n’imikoranire yayo n’izindi z’amahanga.
Mu gihe anketi zigikomeza, Ndatuje yabaye arekuwe by’agatenganyo, ategekwa gutanga pasiporo ye, no kutarenga imbibe z'intara ya Alberta. Azitaba urukiko kw’itariki ya 11 y’ukwa gatatu gutaha mu mujyi wa Calgary, umurwa mukuru w’intara ya Alberta.
Forum