Uko wahagera

Ubushinwa: Igabanuka ry'Ubukungu Rishobora Gufasha Amerika Kumvisha Koreya ya Ruguru


Abahanga mu bumenyi bw’umugabane w’Aziya barasaba ko Ubushinwa bufatirwa ibihano bishya bikaze mu rwego rw’ubukungu.

Baravuga ko mu gihe byagira ingaruka ku bukungu bw’Ubushinwa bugatangira kugenza make, byatuma igitutu cyo gukumira ikorwa n’iyezandonke z’amafaranga kuri Koreya ya Ruguru gishoboka bityo bigaca intege gahunda y’icurwa ry’ibitwaro bya nukiriyeli na za misile za kirimbuzi.

Abandi basesenguzi ariko si ko babibona: basanga ahubwo ibihano bishya byatuma Ubushinwa butakira neza gahunda yo kubusaba ubufatanye mu gukumira imigambi ya Koreya ya Ruguru yo gukora ibisasu bya Kirimbuzi.

Bamwe mu basesengura ubukungu na politike y’Ubushinwa bavuga ko buhangayikishijwe n’uko guta agaciro kw’ifaranga mu gihugu bishobora gutera intugunda muri politike. Basanga ibyo byatuma Amerika ibona agatsika itari ifite mu gihe ubukungu bw’Ubushinwa bwari bukomeye.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imali (IMF) mu kwezi gushize cyatangaje ko ubukungu bw’Ubushinwa buzagenza make, kuva kuru 5.2% mu mwaka wa 2023 bukagera kuri 4.6% uyu mwaka nyuma bukazagera kuri 4.1% mu mwaka wa 2025.

Mu Bushinwa, inganda zikunze gukoresha abakozi bo muri Koreya ya Ruguru ariko ibyo bakoze bikandikwaho ko bikorewe mu Bushinwa.

Abantu bagera ku 3000 bavuye muri Koreya ya Ruguru bakorera mu Bushinwa mu buryo butemewe n’amategeko mu kwezi kwa mbere bakoze imyigaragambyo kubera kutishyurwa nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG