Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahagaritse umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports, Heritier Nzinga Luvumbu.
Mu itangazo, iri shyirahamwe rivuga ko Luvumbu ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yagaragaye yerekana ibimenyetso bijyanye na politiki bihabanye n'amategeko shingiro n'amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA, CAF na FIFA, abuza gukoresha ibimenyetso cyangwa amagambo bya politike mu mupira w'amaguru.
FERWAFA ivuga ko uyu mukinnyi yakoze ibyo mu mukino wahuje Rayon Sports na Polisi. Rayon Sports yatsinze uyu mukino ku bitego 2-1. Kimwe muri byo, cyatsinzwe na Luvumbu waje gukora ikimenyetso kirimo gushyira intoki ebyiri ku gahanga n’ikiganza ku munwa bishatse kuvuga gutungwa imbunda no gucecekeshwa.
Mu itanganzo FERWAFA yagize iti, “Komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA, nyuma yo guterana yemeje ko bwana Hertier Nzinga Luvumbu ahanishwa guhagarikwa amezi atandatu mu bikorwa byose by'umupira w'amaguru mu Rwanda.”
Ikipe ya Rayon Sports yakiniraga nayo ku rubuga X yanditse ko “Ku bwumvikane bw’impande zombi, Rayon Sports yatandukanye n'umukinnyi Héritier Luvumbu Nzinga.”
Iki kimenyetso cyari nanone giherutse gukoreshwa n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Kongo mu mukino wa kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’Afrika wabahuje na Kotedivuwari.
Forum