Ikipe ya Kotedivuwari yaraye yegukanye igikombe cy’Afurika mu mupira w’amaguru 2023 mu mikino yaberaga iwayo. Yatsinze Nijeriya ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wwahuje amakipe yombi kuri state Alassane Ouattara i Abidjan.
Imbere y’abafana babarirwa mu bihumbi, Sebastien Haller ni we washyizemo igitego cy’intsinzi ya Kotedivuwari ku munota wa 81 w’umukino warinze urangira Nijeriya itarabasha kwishyura.
Ikipe ya Nijeriya ni yo yabanjemo igitego cya mbere ku muniota wa 38 ku mutwe wa William Troost Ekong, bitanga icyizere ku bafana ba Nijeriya byagaragaraga ko izamu ryayo risatirwa cyane na Kotedivuwari.
Gusa icyo cyizere nticyatinze kuko ku munota wa 62 Franck Kessie wa Kotedivuwari yahise arebera izamu rya Nijeriya igitego cy’umutwe biba bibaye kimwe kuri kimwe.
Nyuma yaho impande zombi zagumye gushakisha igitego ariko ku buryo bugaragara kuva mu ntangiriro Kotedivuwari yagumye gusatira cyane kugeza igihe Sebastien Haller yashyizemo igitego cya kabiri abafana ba Nijeriya bahita bakonja.
Igikombe cy’ibihugu nkiki Kotedivuwari yaherukaga gutwara iki gikombe mu 2015 no mu 1992. Babaye abambere batsindiye iki gikombe iwabo nyuma ya Misiri yagitsindiye mu 2006
Forum