Uko wahagera

Imvururu Zishingiye ku Matora muri Senegali Zimaze Guhitana Abantu 3


Abari mu myigaragambyo muri Senegali bamagana icyemezo cyo kwigiza inyuma amatora
Abari mu myigaragambyo muri Senegali bamagana icyemezo cyo kwigiza inyuma amatora

Muri Senegali abantu batatu bamaze kugwa mu myigaragambyo yatewe no kwigiza inyuma igihe cy’amatora kuzageza mu kwa cumi n’abiri. Hakomeje kandi impungenge muri iki gihugu kiri mu byari bisigaranye demokarasi muri Afurika y’uburengerazuba isigaye yarokamwe n’ihirikwa ry’ubutegetsi.

Itangazo ryo kwigiza inyuma amatora ryasohotse hasigaye ibyumweru bitatu ngo taliki ya 25 z’uku kwezi yari yagenwe igere. Byatumye havuka imvururu ku wa gatanu hagati y’abigaragambya na polisi i Dakar mu murwa mukuru no mu yindi mijyi hirya no hino mu gihugu. Abantu bakomeje gutinya ko ibirimo kuba bishobora gukurura umutekano muke mu gihugu ku buryo burambye.

Perezida Macky Sall yavuze ko kwigiza inyuma amatora byari ngombwa kubera impaka zashoboraga gutuma ibyayavuyemo bikemangwa ariko abanyamategeko batavuga rumwe na we bavuga ko yambuye inzego ububasha bwazo.

Yaba abaturage yaba n’umuryango w’ubukungu w’Afurika y’uburengerazuba CEDEAO ndetse n’ibihugu byo hanze bakomeje gusaba perezida Sall gusubiza igihugu ku murongo cyari kiriho ku bigendanye n’amatora.

Umusore waguye mu myigaragambyo kuwa gatandatu mu mujyi wa Zinguinchor uri mu majyepfo y’iguhugu yabaye uwa gatatu uguye muri iyi nkubiri nkuko bitangazwa na Cartogra Free Senegal (CFS), umuryango utegamiye kuri leta ukurikiranira hafi abahutazwa biturutse kuri iki kibazo.

Umuvugizi wa ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu muri Senegali ntiyabonetse ngo agire icyo atangaza kuri iki kibazo. Ibiro bya Leta zunze ubumwe z’Amerika bishinzwe Afurika ku wa gatandatu byasohoye itangazo kuri Murandasi rivuga ko ribabajwe n’abaguye muri izi mvururu.

Forum

XS
SM
MD
LG