Uko wahagera

Uburusiya Bwaba Bufite Umugambi wo Gusarika Amerika muri Afurika


Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya avugana n'umuvigizi wa Prezidansi y'Uburusiya Dmitry Peskov
Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya avugana n'umuvigizi wa Prezidansi y'Uburusiya Dmitry Peskov

Abakozi bo mu nzego z’ubutegetsi bw’Amerika babwiye ikinyamakuru The Wall Street Journal cyandikirwa muri Amerika ko inzego z’ubutasi z’Uburusiya zirimo gukwirakwiza ibihuha bigamije gusarika Amerika muri Afurika.

Amerika iremeza ko Uburusiya buvuga ko Abanyafurika bakorerwaho bakanakoreshwa mu bushakashatsi na leta y’Amerika batabizi.

Iravuga ko Uburusiya burimo gukora ibyo mu rwego rwo gusarika ubushakashatsi bukorwa n’Amerika n’Uburayi mu nzego zinyuranye z’ibyerekeye ubuzima mu mugambi wo guhiganirwa na bo kugira ijambo muri Afurika n’Amerika y’Epfo.

The Wall Street Journal iravuga ko ku isonga y’iyi gahunda hari ubukangurambaga bwatangijwe n’Uburusiya bwiswe Africa Initiative cyangwa ‘umugambi w’Afurika’ bukorerwa kuri murandasi.

Uru rubuga rwashyizweho umwaka ushize rugamije kunenga ibikorwa n’Amerika n’Uburayi mu nzego z’ubuzima ku mugabane w’Afurika. Uyu mugambi kandi watumije inama yaba yaranengewemo ibigo bikora imiti byo muri Amerika n’Uburayi.

James Rubin ukuriye ikigo cya ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika gishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imigambi inyuranye hirya no hino ku isi yatangaje ko inzego z’ubutasi z’Uburusiya zitanga imfashanyo kuri gahunda ya Africa Initiative.

Aravuga ko byose nta kindi bigamije atari uguteza urwikekwe no gushidikanya mu banyafurika ngo batizera ibikorwa by’ubuvuzi byakabaye birengera ubuzima bwabo

Forum

XS
SM
MD
LG