Uko wahagera

Umukuru wa ONU Arasaba ko Intambara Hagati ya Isirayeli na Hamas Ihagarara


Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, taliki 7/2/ 2024.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, taliki 7/2/ 2024.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yongeye gusaba ko intambara hagati ya Isirayeli na Hamas ihagarara hataravuka akaga gakomeye mu mujyi wa Rafah uri mu majyepfo ya Gaza. Hari amakuru avuga ko ingabo za Isirayeli ziteganya kongera ibitero zigaba muri muri aka gace.

Guterres yabwiye abanyamakuru ko urebye igice cy’abatuye mu ntara ya Gaza cyirunze muri aka karere bagiyemo atari uko babishaka ahubwo ari uko bajyanyweyo no guhunga intambara.

Abantu barenga miliyoni 2.2 zituye akarere ka Gaza bahunze intambara birunda muri uyu mujyi uri hafi y’umupaka wa Misiri. Gusa ibisasu biraswa n’ingabo za Isirayeli naho birahagera.

Umuvugizi wa Perezidansi y’Amerika mu by’umutekano John Kirby yavuze ko ubutegetsi bwa Prezida Biden butarabona ibimenyetso bihagije ko Isirayeli yaba iri hafi kugaba ibitero mu mujyi wa Rafah.

Cyakora Ministri w’intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, mu kiganiro n’abanyamakuru yabaye nk’uca amarenga ko ubutegetsi bwahaye amabwiriza ingabo z’igihugu kugaba ibitero ku mujyi wa Rafah ufatwa nk’imwe mu ndiri ebyiri zikomeye zisigaye z’umutwe wa Hamas. Indi, Isirayeli ivuga ko iri i Khan Younis.

Hari bamwe muri Isirayeli bari basabye ko Misiri ifungura umupaka abaturage ba Gaza bakabasha guhunga. Gusa Guterres yavuze ko ibyo bidahwitse kuko bihembera ibibazo aho kubirangiza. Yanenze kandi ingufu za gisirikare Isirayeli ikoresha avuga ko ari yo ubwayo yatangaje ko irwanya umutwe wa Hamasi itarwana n’Abanyepalestina.

Forum

XS
SM
MD
LG