Uko wahagera

CEDEAO Yatumije Inama y'Igitaraganya Yo Kwiga Ku Mutekano Mu Karere

FILE PHOTO: Economic Community of West African States (ECOWAS) flag
FILE PHOTO: Economic Community of West African States (ECOWAS) flag

Nyuma y’iminsi 10 ibihugu bya Burkina Faso, Mali na Nijeri bitangajeko bivuye mu muryango w’ibihugu by’Afrika y’Uburengerazuba, CEDEAO, ibyo bihugu byavuze ko bitazategereza igihe cy’umwaka uwo muryango uteganya kugirango biwuvemo burundu.

Mu mpera z’ukwezi kwa mbere ni bwo ibyo bihugu uko ari bitatu byandikiye CEDEAO biyimenyesha ko bivuye burundu muri uwo muryango.

Ariko ingingo ya 91, yawo itegeka ko ibihungu binyamuryango bigomba gutegereza igihe cy’umwaka umwe, guhera ku itariki bitangiyeho urwandiko rusaba kuva mu muryango.

Ibi bihugu, kuri ubu byose bitegekwa n’abasirikari bakoze kudeta, ntibiteganya kubahiriza iyi ngingo.

Bivuga ko kuba uwo muryango warafatiye kimwe muri ibyo bihugu, ari cyo, Mali ibihano byo kudakora ku nyanja, ari impamvu ikomeye igaragaza uguheza.

Ibibazo hagati y’ibi bihugu, bikomoka kuri za kudeta zirimo iyabaye muri Nijeri mu mwaka ushize, muri Burkina Faso mu 2022 na Mali mu 2020.

Itangazo ryasohowe na ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Burkina Faso rivuga ko icyemezo cyabo ari, ntakuka.

Iri tangazo rivuga ko ibyemezo byafatiwe ibyo bihugu nta kindi bigamije, kitari ugusenya ubukungu bw’ibyo bihugu.

Bitegenijwe ko kuri uyu wa kane mu mujyi wa Abuja muri Nijeriya, haterana inama y’abaministiri ba CEDEAO yo kwiga ku bibazo bya politike n’umutekano muri ako karere

This item is part of

Forum

XS
SM
MD
LG