Uko wahagera

Umugore wo muri Irani Yitabye Imana ku Myaka 125


Masoumeh Sanei Toroghi, yavukiye mu mujyi wa Mashhad mu majyaruguru ya Irani
Masoumeh Sanei Toroghi, yavukiye mu mujyi wa Mashhad mu majyaruguru ya Irani

Umugore wo muri Irani bikekwa ko ari we wari ukuze mu gihugu, yitabye Imana ku myaka 125.

Masoumeh Sanei Toroghi, yavutse kw’itariki 23 y’ukwezi kwa cyenda mu mwaka wa 1898. Yavukiye mu mujyi wa Mashhad, mu majyaruguru y’uburasirazuba, nk’uko televisiyo ya Leta yabitangaje, hamwe n’ifoto ye n’ikarita ye imuranga.

Ku myaka 125 atabarukiyeho, yari akuze kuruta umufaransakazi Jeanne Calment, kugeza ubu, wafatwaga nk’uwari ukuze kurusha abandi kw’isi. Uyu yitabye Imana mu 1997 ku myaka 122 n’iminsi 164.

Irani yatangiye kwandika imiryango mu bitabo mu 1918, imyaka 20 Toroghi, avutse, nk’uko babifashe icyo gihe.

Mu mwaka wa 2020, itangazamakuru ryo mu gihugu ryatangaje urupfu rw’umunya-irani wo mu bwoko bw’abakurde, ibyangombwa byamurangaga byerekanaga ko yari afite imyaka 138.

Mu gitabo cya Guinness gishyirwamo ibintu bidasanzwe byaciye agahigo kw’isi, umuntu ukuze cyane kw’isi, ubu ni ukomoka muri Esipanye, Maria Branyas Morera, uzizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 117, kw’itariki ya 4 y’ukwezi gutaha kwa gatatu. (AP)

Forum

XS
SM
MD
LG