Uko wahagera

Umwami Charles III w’Ubwongereza Zasanganywe Kanseri


Britain Royals King Charles
Britain Royals King Charles

Umwami w’Ubwongereza Charles III, yasanganywe ubwoko bwa kanseri butatangajwe.

Charles wa gatatu yasanganywe Kanseri yamuteye gusubika ibikorwa bituma agaragara mu ruhame. Ingoro y’ibwami, Buckingham, yabivuze mw’itangazo ryo kuri uyu wa mbere.

Umwami Charles wa III w’imyaka 75 y’amavuko, yamaze amajoro atatu mu bitaro mu kwezi gushize, nyuma yo gukorerwa ibyari bikenewe mu gukosora imwe mu myanya y’ubugabo “prostate” yabaye ngari. Ni bwo habonetse ikibazo gitandukanye cyibajijweho. Ibwami bavuze ko ibizamini byasanze ari ubwoko bwa kanseri.

Nta bindi bisobanuro batanze ku bijyanye na kanseri umwami Charles wa gatatu afite. Cyakora amakuru aturuka ibwami avuga ko atari iya “prostate”. (Reuters- VOA News)

Forum

XS
SM
MD
LG