Abarenga kimwe cya kabiri cy’abakozi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bemeza ko bakwemera guhara 20 ku ijana by’umushahara wabo nk’ingurane y’uko ubuzima n’imibereho bya nyuma y’akazi bugenda neza kurushaho.
Ibyo bikubiye mu bushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara bwakozwe n’ikigo Ford Corporate cyo muri Amerika.
Ubwo bushakashatsi bwakozwe habazwa abakozi ibitekerezo byabo ku bijyanye no guhuza akazi n’imibereho yabo bwite. Abagera kuri 51 ku ijana by’ababajijwe bavuze ko bakwemera gukatwa igice kingana na 20 ku ijana by’umushahara bakakigurana imibereho myiza y’ubuzima bwite.
Lynn Bufka, inzobere mu mitekerereze ya muntu ukorera mu ishyirahamwe nyamerika ryita ku mitekerereze ya muntu, yemeza ko “abantu barimo kugorwa cyane no guhuza ibijyanye n’akazi ndetse n’ibisabwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.”
Yagize ati: “Kandi tumenye rwose ko mu bice byinshi bya Amerika, usanga dufite impamyi n’umuhate wo gukora cyane twimazeyo ngo dukunde tugere kuri byinshi. Turimo kugenda rero dutahura ko ibyo atari byiza ku buzima bwacu.”
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abakiri bato bo mu kigero cyo gukora ari bo bashyigikiye cyane uku kureka amafaranga bakayagurana ubuzima bwiza.
Bwerekana ko 60 ku ijana by’abafite kuva ku myaka 27 kugeza kuri 42 ndetse na 56 ku ijana by’abafite kuva ku kigero-fatizo cy’imyaka y’ubukure kugeza kuri 26, bavuze ko bakwemera guhembwa make ariko bakagira imibereho myiza y’ubuzima bwite.
Kubwa Julia Toothacre, umujyanama mu bijyanye n’akazi no gutegura imyirondoro ku rubuga ResuméBuilder.com, ibyagaragajwe n’ubu bushakashatsi ntibitunguranye.
Mu butumwa bwa imeyeli yahaye Ijwi ry’Amerika, madamu Julia yagize ati: “Ibyiciro by’abakiri bato mu myaka byagiye bigaragaza kenshi uburyo bikeneye umwanya w’akaruhuko mu buzima bwabo. Ni ingenzi ko kumenya ko ibyo bidasobanuye kubura umuhate n’intego kuri bo. Ahubwo bivuze gusa ko bashaka ko hagira ibihinduka, kandi bakaba batifuza guhara ubuzima bwabo nk’uko ibindi bisekuru bibikora.”
Ku byerekeye abakuze kurushaho, ni ukuvuga abari hagati y’imyaka 43 na 59 ho, ijanisha ringana na 45 ku ijana bw’ababajijwe bavuze ko bakwemera gukatwa 20 ku ijana by’imishahara yabo kugira ngo babone ubuzima bwiza bwa nyuma y’akazi. Ni mu gihe mu bafite kuva kuri 60 kugeza kuri 78 ho, ijanisha ringana na 33 ku ijana nabo bavuze ko babyemera bigenze nk’uko.
Ni ibintu Madamu Julia Toothacre yahuye nabyo mu kazi ke. Avuga ko benshi mu bakiriya bamugana bashaka impinduka mu bijyanye n’ingengabihe ya gahunda z’ubuzima bwabo n’ibikorwa basabwa kwitabira.
Yagize ati: “Ndagenda rwose mbona bamwe mu bakiriya banjye bemera kugabanyirizwa umushahara ngo babashe guhuza umwuga wabo n’ibindi by’ibanze bakeneye mu buzima. Guhuza akazi n’ubuzima busanzwe ni ingenzi cyane ku bakiriya banjye. Benshi muri bo baza bangana kubera ko batishimye mu kazi barimo, cyangwa bifuza gukora akazi kabaha umwaka kurushaho. Impinduka mu migendekere y’akazi bigaragara ko ari ikintu gikenewe ku bantu benshi.”
Ubu bushakashatsi bwakozwe mu kwezi kwa Munani n’ukwa Cyenda mu mwaka ushize wa 2023, hakorwa amabazwa asaga ibihumbi 16 akorewe kuri murandasi, ku bantu bakuru bo mu bihugu 16 birimo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. 77 ku ijana by’ababajijwe bavuze ko bashyira imbere imibereho myiza gusumba kuzamurwa mu kazi.
Kuri iyi ngingo Madamu Bufka akagira ati: “Igisobanuro cy’abo turi bo kibaye ari icyo dukora n’akazi kacu, twaba turimo kwirengagiza ibintu byumvikana kenshi nk’ingenzi cyane mu kubaho kwa muntu, ari byo uko twibona n’uko twiyumva mu bandi, ndetse n’uko twiyumva twe ubwacu mu ntekerezo.
Ibintu bindi biri mu bigize ubuzima mu by’ukuri, bibereyeho kuzana agaciro n’umunezero mu mibereho y’umuntu. Kandi igihe tutabasha gutekereza ku biri mu buzima bwacu, iyo ni imbogamizi ikomeye cyane kuri twe.”
Kubw’iyi nzobere mu mitekerereze ya muntu kandi, hari uruhande rw’ibifatika mu bijyanye no guhuza ubuzima bwo ku kazi n’imibereho ya buri munsi ndetse n’ubushake bwo kwifatira umwanya gusumbya amafaranga.
Kuri ibi, Madamu Lynn Bufka ati: “Hari ibintu bigomba gukorwa kugira ngo urugo rubeho, nko kujya guhaha ibiribwa, ibiryo nabyo bigategurwa bikagezwa ku meza. Mu gihe twumva ko tudafitiyite umwanya uhagije ibyo bintu ngo bigende neza, hazahora haba igisa nk’uguhangana hagati y’ibyihutirwa urugo n’umuryango bisaba, ndetse n’iby’akazi gasaba.”
Forum