Komisiyo y’amatora muri Kongo, CENI, yatangaje ko Amatora rusange mu teritware za Masisi, Rutshuru, na Kwamouth, azaba mu kwezi kwa 10 uyu mwaka. Iki cyemezo cya CENI ntabwo kivugwaho rumwe n’abanyapolitike yewe n’abaturage bo mu teritware zirebwa n’icyo kibazo.
Mw’itangazo ryayo, CENI isobanura ko ibikorwa by’amatora bizatangira tariki ya mbere ukwezi kwa Karindwi uyu mwaka, amatora y’abadepite ku nzego zose yo akazaba mu kwezi kwa cumi.
Kuva tariki ya mbere kugeza tariki ya 20 ukwezi kwa karindwi komisiyo y’amatora, CENI, ni bwo izatangiza ibikorwa byo gutanga amakarita y’itora ku baturage bityo tariki itanu ukwezi kwa cumi abaturage bakazatora abadepite.
Emmanuel Muhozi Ngaruye, watowe mu teritware ya Rutshuru ku rwego rw’intara, avuga ko iki cyemezo kigaragaza uburyo leta ya Kinshasa ititaye ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Ni iki gikwiye gukorwa na CENI mbere yuko amatora akorwa muri Rutshuru Masisi na Kwamouth ahagaragara umutekano muke? Depite Ndayishimiye Justin asaba CENI kureka abadepite bo muri izo teritware batowe muri 2018 bakomeza gukora bityo bigafasha leta guhashya imitwe yitwaje intwaro.
Ariko Depite Ayobangira Safari Nshuti Jean pierre nawe watowe mu teritware ya Masisi siko abibona. Kuri we icyo abaturage bakeneye ni amatora anyuze mu mucyo
Abakurikiranira hafi politike ya Kongo bo bavuga ko kuba amatora ataba muri utwo duce, abadepite babifitemo uruhare.
Komisiyo y’amatora CENI yemeza neza ko aya matora azaba mu kwezi kwa karindwi n’ukwa cumi areba ibice bitabashije gutora kubera impamvu z’intambara n’umutekano muke. Aha, Abaturage bazatora abadepite gusa ni ukuvuga bo mu nteko nshingamategeko ku rwego rw’intara, ndetse n’abo ku rwego rw’igihugu.
Forum