Uko wahagera

Kenya: Urukiko Rwategetse Leta Kutohereza Abapolisi muri Haiti


Perezida w'Urukiko Rukuru rwa Kenya, Chacha Mwita, watangaje umwanzuro wo kubuza ubutegetsi kohereza abapolisi muri Haiti
Perezida w'Urukiko Rukuru rwa Kenya, Chacha Mwita, watangaje umwanzuro wo kubuza ubutegetsi kohereza abapolisi muri Haiti

Urukiko rukuru w’i Nairobi rwateye utwatsi umugambi wo kwohereza abofisiye mu gipolisi ba Kenya muri Hayiti.

Umucamanza Enock Chacha Mwita, kuri uyu wa gatanu yafashe umwanzuro avuga ko Kenya yakwohereza abofisiye mu mahanga, ari uko gusa “nayo hari ibyo yemerewe n’igihugu kizabakira.

Urukiko rwanavuze ko igisirikare aricyo cyonyine gishobora kwoherezwa, aho kuba serivise z’umutekano.

Mu mwaka ushize urukiko rw’i Nairobi rwabaye ruhagaritse umugambi wa guverinema wo kwohereza abofisiye mu gipolisi 1.000 muri Hayiti.

Batatu banditse babirwanya barimo Ekuru Aukot, umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umucamanza w’urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga, watanze ikirego. Yabwiye Ijwi ry’Amerika ko uwo mugambi unyuranyije n’itegeko nshinga, kandi ikirego cyarakiriwe.

Mu kwezi kwa 10, inteko ishinzwe umutekano kw’isi ya ONU yemeje ko umutwe w’abashinzwe umutekano uyobowe na Kenya wakwoherezwa mu gihugu cyo birwa bya Karayibe, gufasha kurwanya urugomo rwakiyogoje.

Ibindi bihugu by’Afurika birimo Cadi, Senegali n’Uburundi. Na byo byavuze ko bizongera abasilikare muri uwo mutwe uhuriweho.

Mu gihe benshi mu banyakenya babajije impamvuu igihugu cyabo kigomba kugira uruhare mu kuyobora izo ntumwa, bamwe bashyigikiye Perezida William Ruto wavuze ko “ari ubutumwa mu rwego kurengera ikiremwa muntu kandi ko bufite akamaro kihariye kandi byihutirwa” ku banyakenya.

Urugomo rwafashe intera muri Hayiti kuwa gatatu, aho agaco k’abanyarugomo kagose ibitaro mu murwa mukuru, Port–au-Prince. Polisi nyuma yatabaye abarwayi.

Kuwa kane, umuyobozi w’ibiro bya ONU bishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’urugomo, yaburiye ku bijyanye “n’urugomo rwabaye urudaca” rw’abacuruza intwaro ku duco tw’abagizibanabi barushaho kugira ingufu muri Haiti, bigakongea ubushyamirane imbere mu gihugu kandi bigatuma urugomo rurushaho gukara mu mpande zose z’ibirwa bya karayibe.

Kuwa kane kane, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Hayiti, Jean Victor Geneus, yabwiye ONU ko abanyarugomo mu gihugu cye, bafite ubugome nk’ubwagiye buboneka ahabera intambara, kandi ko yongeye gusaba uruhare rw’ingabo mpuzamahanga.

Abanyarugomo mu mpande zose za Hayiti bakomeje kugenda barushaho kugira ingufu guhera mu kwezi kwa karindwi umwaka wa 2021, ubwo uwari perezida, Jovenel Moise yicwaga kandi umubare w’abagirwa ingwate n’abicwa, ukomeje kwiyongera. ((VOA News- Agence France-Presse))

Forum

XS
SM
MD
LG