Uko wahagera

Ubutaliyani Buzaganira n'Abayobozi b'Afurika Kibazo cy'Abimukira


Abimukira bambuka bava ku mugabane w'Afurika berekeza mu Butaliyani
Abimukira bambuka bava ku mugabane w'Afurika berekeza mu Butaliyani

Abayobozi b’ibihugu by’Afrika n’Ubutaliyani bazakoranira i Roma ku cyumweru no ku wa mbere. Ku murongo w’ibyigwa: ubufatanye mu by’ingufu n’ikibazo cy’abimukira.

Iyi nama ni iya mbere y’ubu bwoko. Yagombaga kuba mu kwezi kwa 11 gushize, iza gusubikwa kubera intambara yo muri Gaza. Itegereje abakuru b’ibihugu by’Afrika barenga 20, perezida w’Inama shingwabikorwa (Komisiyo) y’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Ubulayi, Ursula von der Leyen, n’intumwa zo mu rwego rwo hejuru z’Umuryango w’Abibumbye na Banki y’isi yose.

Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani, Georgia Meloni, azamurika icyo guverinoma ye yise “Umugambi Mattei.” Yawitiriye Enrico Mattei, washinze ikigo gikomeye cya leta y’Ubutaliyani cyazobereye mu bucuruzi bw’ingufu. Mu myaka y’1900 na za 50, yamwe avuga ko ubufatanye n’Afrika bushobora kuba inkingi ikomeye y’iterambere.

Muri uyu mugambi, guverinoma Meloni yise na none “Iteme hagati y’Ubulayi n’Afrika,” ishobora gushoramo amayero miliyari enye muri iyi myaka itanu kugera kuri irindwi iri imbere, agomba gufasha Afrika guteza imbere ibikorwa remezo byayo mu by’ingufu. Kuri minisitiri w’intebe Meloni, “si ugufasha Afrika nk’utamika umwana w’igitambambuga. Ahubwo impande zombi zigomba noneho gufatanya ku rwego rumwe rw’abareshya.”

Afrika nayo igomba kwiyemeza gufata ingamba zo gukumira no kuburizamo imigambi y’abayo bashaka gusuhukira mu Bulayi muri rusange, no mu Butaliyani by’umwihariko. Nk’uko HCR yabitangaje, abantu 260.662 bambutse inyanja ya Mediterane mu nzira za magendu zinyura mu bihugu by’Afrika y’amajyaruguru kuva mu ntangiriro z’umwaka w’2023. Muri bo, 155.750 bambukiye mu Butaliyani. Barimo abana bakiri bato bari bonyine barenga 17.000.

Mu 2022, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Ubulayi nawo watangaje ko ufite umugambi wo gufashisha Afrika amayero miliyari 150. Ku bahanga babisesengura, Ubulayi ntibushaka kurekera Afurika ibihugu bya rutura birimo bihashinga imizi, nk’Ubushinwa, Uburusiya, Turukiya, Ubuhinde n’Ubuyapani. (Reuters, AFP, AP)

Forum

XS
SM
MD
LG