Uko wahagera

Isirayeli: Imiryango y'Abafashwe na Hamasi Yigaragambije Isaba ko Leta Ibabohoza


Ministri w'Intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu Ntiyorohewe n'igitutu gituruka impande zitandukanye kandi zivuguruzanya ku kibazo cy'intambara ku mutwe wa Hamasi.
Ministri w'Intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu Ntiyorohewe n'igitutu gituruka impande zitandukanye kandi zivuguruzanya ku kibazo cy'intambara ku mutwe wa Hamasi.

Imiryango y’abafashwe bunyago n’abarwanyi ba Hamasi yigaragambirije hanze y’urugo rwa Ministri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, isaba ko leta ye ifata ingamba zihamye zo kugirango abo mu miryango yabo barekurwe.

Hagati aho, muri leta ya Isirayeli, abaministri ntibavuga rumwe ku byerekeye icyerekezo cy’intambara icyo gihugu kirwana n’umutwe wa Hamasi.

Abagize amatsinda ahagarariye imiryango y’abafashwe bunyago na Hamasi bavuze ko bamaze iminsi 105 binginga none bakaba bashaka ko ubutegetsi buriho muri Isirayeli bufata ingamba zihamye zo kubohora abafashwe bunyago.

Gadi Eisenkot, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Isirayeli akaba n’umwe mu bagize akanama kiga ibyerekeye intambara yari yatangaje ko uburyo bwonyine bwo kubashakira uko barekurwa ari uguhagarika intambara. Mu buryo buziguye iki gitekerezo gihishe kunenga uburyo ubutegetsi bwa Isirayeli burimo kwitwara muri iki kibazo bwo kudatezuka ku kurwanya umutwe wa Hamas kugeza iwutsembye.

Imyigaragambyo yo hanze y’urugo rwa Ministri w’intebe Netanyahu, n’amagambo ya Eisenkot, ni ibimenyetso bigaragaza ko abaturage muri Isirayeli batangiye kurambirwa n’icyerekezo cy’intambara ubu igeze mu kwezi kwa kane.

Ubutegetsi bwo muri Isirayeli buhanganye n’igitutu gituruka ahantu hatandukanye. Netanyahu ari ku gitutu cyo gushaka kunezeza abagize ishyaka riri ku butegetsi akomoka mo bashaka ko Hamas ikomeza kugabwaho ibitero bikomeye. Ku rundi ruhande, arasabwa kumva Leta zunze ubumwe z’Amerika, inshuti ikomeye ya Isirayeli, n’imiryango y’abafashwe bunyago batinya ko gukomeza intambara bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abafashwe na Hamasi.

Uyu mutegetsi wa Isirayeli yavuze ko agomba kuzatsinda umutwe wa Hamasi ku buryo bwa Burundu ariko ntiyagaragaza uko azabigeraho. Abamunenga bavuga ko yatambamiye ibiganiro ku rwego rw’abaministri, bigamije kureba uko Gaza izaba imeze nyuma y’intambara. Baravuga ko arimo kubidindiza abigendereye mu rwego rwo kwirinda imvururu mu bagize ihuriro riri ku butegetsi.

Ku wa gatanu, Perezida Biden w’Amerika yavuze ko yaganiriye na Netanyahu ku byerekeye uburyo bwo gukemura iki kibazo hashyirwaho leta yigenga ya Palestina. Yavugaga ko uburyo bumwe ari ubwo gushyiraho ubutegetsi butarimo igisirikare.

Forum

XS
SM
MD
LG