Uko wahagera

Sudani: ONU Iravuga ko Abantu Barenga 12000 Baguye mu Ntambara


Ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zigometse ku butegetsi muri Sudani.
Ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zigometse ku butegetsi muri Sudani.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ko abantu bari hagati ya 10 000 na 15 000 biciwe mu karere k’uburengerazuba bw’intara ya Darfur umwaka ushize mu mvururu zatejwe n’ingabo za Rapid support Forces (RSF) n’abarwanyi b’Abarabu bazishyigikiye.

Muri iki cyegeranyo, Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi n’inzego zigenga z’Umuryango w’Abibumbye bavuze ko amakuru y’abo bantu baguye mu gace ka El Geneina yatanzwe n’inzego z’ubutasi.

Bayahuza n’ikigereranyo cya ONU cy’abantu 12 000 baguye muri Sudani kuva intambara itangiye muri icyo gihugu taliki 15 z’ukwezi kwa kane 2023 hagati y’ingabo za Sudani n’igisirikare cya RSF.

Inzego zibikurikiranira hafi kandi zivuga ko amakuru y’uko Emira ziyunze z’Abarabu zahaye RSF inkunga ya gisirikare inshuro nyinshi buri cyumweru inyuzwa ahitwa Amdjarass mu majyaruguru ya Cadi, ari ayo kwizerwa.

Mu kwezi kwa cumi na kumwe, umwe mu basirikare bakuru ba Sudani wo ku rwego rwa Jenerali yashinje Emira ziyunze z’Abarabu gushyigikira ibikorwa by’intambara bya RSF.

Mu rwandiko zandikiye abakurikiranira hafi iby’iyo ntambara, Emira ziyunze z’Abarabu zavuze ko ingendo 122 z’indege zagiye muri ako gace ka Amdjarass, zari zigemuye imfashanyo igenewe abasivili bahunga intambara.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abantu 500 000 bahungiye muri Cadi bava muri Sudani, bavuye mu birometero byinshi mu majyepfo ya Amdjarass.

Abakurikiranye iby’iki kibazo batangaje ko hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa gatandatu umwaka ushize, akarere ka El Geneina kazahajwe n’ikibazo cy’intambara ikomeye. Bashinje RSF n’inshuti zayo kwibasira Abanyafurika bo mu bwoko bwitwa Masalit. Bemeza ko ibi bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara.

Mu minsi yashize, RSF yahakanye ibi birego ivuga ko ni hagira abasirikare bayo izasanga baragize uruhare muri ibyo bikorwa bazashyikirizwa ubutabera. RSF ntiyahise isubiza ubusabe bw’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bwo kuganira kuri icyo kibazo

Forum

XS
SM
MD
LG