Uko wahagera

HRW Irasaba u Rwanda 'Guhagarika Kwibasira Abanyamakuru'


Umuryango Human Rights Watch wita ku burenganzira bwa muntu urahamagarira u Rwanda guhagarika kwibasira abanyamakuru. Uyu muryango uravuga ko mu Rwanda nta butabera ku mfu zidasobanutse, kandi ko bamwe mu bafunzwe bagera mu nkiko bakavuga ko bakorerwa bagatunga iyicarubozo.

Uyu muryango HRW, wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, uravuga ko abategetsi b’u Rwanda bagombye kurekura umunyamakuru Dieudonné Niyonsenga uzwi nka “Cyuma Hassan” kandi bagahita bakora vuba na bwangu amaperereza ku bikorwa by’iyicarubozo akorerwa kugira ngo agire ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’uburenganzira ku butabera buboneye.

HRW ivuga ko umwaka ushize abategetsi b’u Rwanda batarabasha gukora iperereza ku rupfu rudasobanutse rw’umunyamakuru John Williams. Bwana Lewis Mudge ukuriye umuryango HRW mu karere k’ibiyaga bigari avuga ko ibikorwa bikabije by’iyicarubozo no kutabasha gutanga ubutabera kuri uwo rupfu rw’umunyamakuru wari uzwi cyane mu nkuru zicukumbuye, byatumye abanyamakuru batangira umwaka bari mu rwijiji mu Rwanda.

HRW ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda bishoboka ko buzakomeza kurushaho kuba bubi keretse nihagira icyo ubutabera bukora mu bwigenge bugahita burekura abanyamakuru bafunzwe hatubahirijwe amategeko.

Afite ibikomere mu gahanga agaragara nk’ufite intege nke, Niyonsenga yabwiye urukiko i Kigali ku mu kwa Mbere kwa 2024 avuga ko afungiwe mu “mwobo” uhora ujenga amazi , hatabona kandi ko ahora akubitwa nk’uko HRW ivbisobanura. Yavuze ko mu rubanza rwe nta butabera yiteze kuko mu myaka itatu afunzwe mu buryo bwa kinyamaswa nk’uko bimwe mu bitangazamakuru byabitangaje. Amategeko mpuzamahanga abuza ko hari uwafungwa mu buryo bwa kinyamaswa kandi ko inkiko zagombye guhagarika ibyo bikorwa.

Niyonsenga wayoboraga Ishema TV ndetse n’umushoferi we Fidèle Komezusenge batawe muri yombi bwa mbere mu kwezi kwa Kane 2020 nyuma yo gutangaza amakuru ku ngaruka z’icyorezo COVID-19 ku baturage. Barezwe ibyaha byo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kwiyitirira umwuga w’ubunyamakuru ndetse no kutubaha ibyemezo bya leta.

Bombi bagizwe abere mu ntangiro za 2021, ariko ubushinjacyaha burajurira aho Niyonsenga yongeye gutabwa muri yombi mu mpera z’uwo mwaka ku cyemezo cy’urukiko rukuru I Kigali.

Kugeza ubu urubanza rwe ruri mu rukiko rw’ubujurire aho asaba kurusubirishamo ku mpamvu z’akarengane. Mu ifungwa rya Niyonsenga, HRW yakomeje kubona amakuru y’abantu batandukanye yizewe yemeza ko bamubonanye ibikomere ku masura no ku mubiri kandi ko avuga ko akubitwa kenshi. Abacamanza ntacyo bakoze mu kubipererezaho cyangwa gutegeka ko bihagarara.

Niyonsenga n’abanyamategeko be banabwiye urukiko ko abamurinda bafatira amadosiye yagombye kumufasha mu rubanza rwe. Ufatiye ku biboneka mu miburanire, abanyamategeko ba Niyonsenga babwiye urukiko ko iyo bagaragaje icyo kibazo ku bategeka gereza, basubizwa ko adafite uburenganzira kuri dosiye ze. Gufatira amadosiye byabaye rusange cyane ku manza za politiki

Urukomatane rw’inyerezwa n’imfu bitavugwaho rumwe no gutera ubwoba ndetse no guta muri yombi abanyamakuru ni uburyo bwiza butuma abanyamakuru barushaho kwiniga mu Rwanda nk’uko umuryango HRW ubivuga.Ntwali yari umwe mu banyamakuru bake mu Rwanda watangazaga inkuru zikomeye zivuga ku buzima bw’abanyamakuru bafunzwe ndetse akananenga ubutegetsi cyo kimwe na Niyonsenga.

Mu kwezi kwa Mbere tariki ya 19 mu mwaka ushize wa 2023 ni bwo polisi y’u Rwanda yatangaje ko Ntwali yapfuye azira impanuka yo mu muhanda ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali kandi ko umushoferi wari utwaye iyo modoka yatawe muri yombi. Ariko ubutegetsi ntibwabashije kugaragaza ahantu ha nyaho iyo mpanuka yabereye.

Impamvu urupfu rwa Ntwali rudasobanutse zirumvikana kubwa HRW. Yakunze guterwa ubwoba no kwibasirwa n’ibitangazamakuru byegamiye kuri leta kandi yahoranaga ubwoba ku mutekano we akabibwira inshuti ze z’abanyamakuru n’abashakashatsi ba HRW kugeza ashatse guhunga.

N’ubwo u Rwanda rwasinye ku masezerano y’umuryango w’abibumbye arwanya iyicarubozo n’ifungwa rinyuranyije n’amategeko, HRW yakunze kumenya amakuru yizewe ku bahoze ari abafungwa bakorewe iyicarubozo n’ibindi bikorwa bitemewe mu magereza yo mu Rwanda, harimo Nyarugenge( Mageragere) iri mu mujyi wa Kigali; aho bamwe bavuze ko bafungirwaga mu kato banakubitwa.

Abafatanyabikorwa bo mu karere n’abo ku rwego mpuzamahanga bagombye gusaba u Rwanda kurekura abanyamakuru bafungiwe ubusa n’abarunenga kandi bagasaba iperereza rihamye ku rupfu rwa Ntwali.

Forum

XS
SM
MD
LG