Uko wahagera

Ernest Koroma Wahoze ari Perezida wa Sierra Leone Yaba Yahunze


 Ernest Bai Koroma wahoze ayobora Sierra Leone
Ernest Bai Koroma wahoze ayobora Sierra Leone

Ernest Bai Koroma wahoze ari perezida wa Sierra Leone, yahungiye muri Nijeriya kuri uyu wa gatanu nkuko byemezwa n’Abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Aba banyamakuru bavuga ko urukiko rwemereye uyu mugabo waregwaga kugambanira igihugu kujya hanze kwivuza nyuma agahita afata indege agahunga.

Taliki 3 z’ukwezi kwa mbere, Koroma w’imyaka 70 yarezwe ibyaha bine bifitanye isano no gushaka guhirika ubutegetsi mu kwezi kwa cumi na kumwe, ariko urukiko rukuru ku wa gatatu rwategetse ko yemerewe gusohoka mu gihugu.

Iki cyemezo cyaje mu gihe hari impungenge ko kuregwa kwe bishobora gukurura imvururu zishingiye ku matora yo muri 2023 aho perezida Julius Maada Bio yatsindiye manda ya kabiri n’ubwo uwo bari bahanganye yanze kwemera ibyayavuyemo kandi akanengwa na bamwe mu bafatanyabikorwa b'icyo gihugu mu mahanga.

Abunganira Koroma mu mategeko bavuze ko ibirego bamurega ari ibihimbano bigamije guhembera intambara ya politike.

Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, wari ku kibuga cy’indege i Freetown mu murwa mukuru wa Sierra Leone yemeje ko yabonye Koroma yurira indege ya Perezidansi ya Nijeriya kuri uyu wa gatanu nimugoroba.

Undi munyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, uri muri Nijeriya yemeje ko yabonye Koroma yururuka muri iyo ndege aramukanya n’abategetsi bo muri Nijeriya n’umukuru w’umuryango w’ubukungu w’Afurika y’uburengerazuba, CEDEAO, bari bamutegereje.

CEDEAO ntiyagize icyo isubiza ku busabe bwo kuvuga kuri iyo ngingo.

Umukuru w’uwo muryango, Omar Alieu Touray, yari muri Sierra Leone mu cyumweru gishize ku nshuro ya kabiri kuva taliki 26 z’ukwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize.

Ibyo byateye bamwe gukeka ko yaba yarahuzaga Koroma n’inzego zubutegetsi muri icyo gihugu ngo zimwemerere kuhava.

Forum

XS
SM
MD
LG