Uko wahagera

Ukraine Yatwitse Ibigega bya Peteroli mu Burusiya


Ibigega bya Lisansi mu karere ka Bryansk mu Busiya byatwitswe n'ibisasu bya Ukraine
Ibigega bya Lisansi mu karere ka Bryansk mu Busiya byatwitswe n'ibisasu bya Ukraine

Umuriro mwinshi uragurumana mu bigega bibikwamo peteroli mu karere Bryansk mu burengerazuba bw’Uburusiya, nyuma y’igitero cyagabwe na Ukraine hakoreshejwe indege zo mu bwoko bwa drone kuri uyu wa gatanu.

Ni cyo gitero giheruka kigaragaza ko ingabo za Ukraine zirimo kurasa ku ntego imbere mu Burusiya kuva intambara ishyamiranyije impande zombi itangiye mu myaka ikabakaba ibiri ishize.

Guverineri w’akarere ka Bryansk, Alexander Bogomaz, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Uburusiya, Tass, ko ibigega bine bya peteroli bifite metero kibe 6000 (litiro zisaga miliyoni 6) byafashwe n’inkongi y’umuriro.

Umwotsi wazimagije ikirere cy’umujyi wa Klintsy, utuwe n’abantu 70,000. Uyu mujyi uri mu birometero 60 uvuye ku mupaka wa Ukraine.

Guverineri Bogomaz yavuze ko ibi bigega byafashwe n’umuriro uturutse ku bisate by’indege yo mu bwoko bwa drone yahanuwe n’ingabo z’Uburusiya, bityo intwaro yari yikoreye na zo zikitura kuri ibyo bigega. Yavuze ko ingabo z’Uburusiya zahanuye izindi drones zoherejwe na Ukraine ku wa gatanu mu karere ka Bryansk, gahana imbibe n’igihugu cya Ukraine. Yemeje ko ntawakomerekeye muri ibyo bitero.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ayo makuru, ariko bivuga ko bitabonye uburyo bwo kugenzura neza ukuri kwabyo. Ibiro ntaramakuru byigenga Interfax bikorera mu Burusiya byatangaje ko ministri ushinzwe igenamigambi muri Ukraine, Oleksandr Kamyshin, yavugiye mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga ku by’ubukungu, ko indege z’igihugu cye zo mu bwoko bwa drone zarashe mu mujyi wa St Petersburg wo mu Burusiya mu ijoro ryakeye.

Uyu ni wo mujyi wa kabiri mu bunini mu Burusiya. Uri mu majyaruguru mu birometero 900 ubuye ku mupaka wa Ukraine. Ni na wo mujyi Vladimir Putin akomokamo.

Forum

XS
SM
MD
LG