Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Antony Blinken, arateganya gusura ibihugu bine by’Afurika.
Ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden bugerageza kugumisha ijisho mu mpande zose z’isi, ari nako bushyira igihe kinini mu bibazo biri muri Ukraine, mu burasirazuba bwo hagati no mu nyaja itukura.
Departoma ya Leta muri Amerika ivuga ko Blinken azajya mu birwa bya Cap Vert, Kotedivuwari, Nijeriya, no muri Angola, guhera ku cyumweru.
Uyu muyobozi azaba agiye mu biganiro bizibanda ku mutekano w’akarere, gukumira ubushyamirane no gutsura demokarasi n’ubuhahirane.
Ibiro ntaramakuru by’abanyamerika, The Associated Press, biravuga ko urugendo rwa Blinken muri Afurika, ruje nyuma y’uko Leta zunze ubumwe z’Amerika, irushaho gutera igishyika n’umubano wayo n’uyu mugabane.
Icyo gitangazamakuru cyongeraho ko ikirenze kuri ibyo ari uko Amerika n’Ubushinwa, birimo guhatanira kugira ijambo ryumvikana muri Afurika yose. (AP-US-Blinken-Africa)
Forum