Uko wahagera

Abahouthi bo muri Yemen Ntibateganya Kwagura Ibitero ku Mato mu Nyanja Itukura


Bamwe mu ba Houthis
Bamwe mu ba Houthis

Abahouthi bo muri Yemen bavuze ko badateganya kwagura ibitero byabo ku mato mu nyanja itukura, ko icyo bagamije, ari ugufungira inzira Isiraheli no kwihimura ibitero by’indege z’Amerikan’Ubwongereza.

Ibi byatangajwe n’umuvugizi akaba n’umuyobizi mukuru mu biganiro by’amahoro w’abahouti (ku ntambara y’abaturage imaze imyaka i rengage icumi mu gihugu), Mohammed Abdulsalam.

Avugana n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, uyu yasobanuye ko nta mugambi umutwe w’abahouti ufite wo kwibasira abanzi b’igihe kirekire, ari bo Arabiya Sawudite na Emira zunze ubumwe z’Abarabu.

Abahouthi bari ku ruhande rwa Irani, bagenzura ibice hafi ya byose bituwe bya Yemeni, bagabye ibitero kumato mu nyanja itukura guhera mu kwezi kwa 10, mucyo bavuze ko ari uburyo bwo kwifatanya n’abanyepalestina, bibasira amato afite aho ahuriye na Isirayeri.

Ibitero by’abahouthi byatumye amasosiyete mpuzamahanga, biba ngombwa ko anyuza ibicuruzwa hagati y’ubulayi n’Aziya azengurutse Afurika, byongera igihe n’ikiguzi. Amerika n’Ubwongereza bateye amabombe ku bahouthi mu cyumweru gishize, mu cyo bise igikorwa kigamije gutuma inzira zikoreshwa cyane n’isi yose, zikomeza gukora. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG