Amasimbi n’ubukonje buri ku bipimo byo munsi ya zeru mu bice hafi ya byose bya Leta zunze ubumwe z’Amerika, muri iki cyumweru bwahitanye abantu mu bice bimwe kandi bwatumye ingendo zo kumihanda n’izo mu kirere zitoroha, kandi zishobora kuberamo impanuka.
Indege y’isosiyete y’Amerika, American Airlines, yanyereye ku kibuga cyari kiriho amasimbi(neige) cy’umujyi wa Rochester muri Leta ya New York. Yari ivuye mu mujyi wa Philadelphia. Nta makuru avuga niba hari uwaba yakomeretse.
Amajyaruguru y’uburasirazuba, ni hamwe mu bice bya Leta zunze ubumwe z’Amerika byahuye n’ubukonje bukabije, ahari barafu n’ibihe bishobora guteza amakuba, guhera ku cyumweru gishize.
Abayobozi batangaje ko ku rwego rw’igihugu, abantu barenga 40 bapfuye, biturutse ku bukonje bukura inzara, kuva muri iki cyumweru gishize. Aba barimo byibura 14 bo muri Leta ya Tennessee honyine.
Ibihe bibi kandi byitezwe no muri izi mpera z’icy’umweru, kandi ibiro bya za guverinema n’amashure bishobora kuzafunga kubera izo mpamvu.
Forum