Uko wahagera

Amerika Yongeye Kurasa Ibirindiro by'Abahuti muri Yemeni


Ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika zaraye zongeye kurasa muri Yemen mu karere kagenzurwa n’Abahouti bashyigikiwe na Irani.

Ni mu gihe hari impungenge ko intambara hagati ya Isirayeli n’umutwe wa Hamasi ishobora gukwira mu karere kose k’uburasirazuba bwo hagati.

Sekereteri wungirije ushinzwe itangazamakuru muri ministeri y’ingabo muri Amerika, Sabrina Singh, yaraye abitangaje mu kiganiro kigenewe abanyamakuru agira ati:

Muri iki gitondo igisirikare cy’Amerika cyashwanyuje ibisasu by’Abahouti bibiri byo mu bwoko bwa misile zirasa ubwato. No mu ijoro ryakeye igisirikare cy’Amerika cyashwanyuje ibindi bisasu by’Abahuti 14 byari bituramye ahantu 12 hatandukanye”

Singh yavuze ko ibyo bisasu byari igico gitezwe ubwato bw’abacuruzi n’ubw’igisirikare cy’Amerika muri ako karere. Bibaye ubwa gatanu ingabo z’Amerika zirasa ibirindiro by’Abahuti muri Yemeni mu cyumweru kimwe gishize.

Mu bindi bitero byabanjirije ibi, ingabo z’Ubwongereza zafatanyije n’iz’Amerika kurasa ibirindiro by’Abahuti muri Yemeni nyuma y’aho zigabye ibitero ku mato yanyuraga mu Nyanja Itukura

Forum

XS
SM
MD
LG