Uko wahagera

Amerika Yafatiye Ibihano Ikigo cyo Muri Emira Ziyunze z'Abarabu


Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa kane yatangaje ko yafatiye ibihano ikigo gikora ubucuruzi bwo gutwara ibintu cyo muri Emira Ziyunze z’Abarabu.

Amerika iravuga ko ubwo cyoherezaga peteroli mu Burusiya bwa mbere muri uyu mwka, iki kigo kitubahirije igiciro cy’amadorali 60 kuri buri kagunguru ka peteroli kaguzwe mu Burusiya.

Ministeri y’imali y’Amerika yavuze ko ibyo bihano byafatiwe ikigo cyitwa Hennesea Shipping Co Ltd. Yavuze yabonye ubwato bw’icyo kigo bwitwa the HS Atlantica bwikoreye peteroli ivuye mu Burusiya kandi yaguzwe ku madorali arenga 60 kuri buri kagunguru, nyamara cyifashisha ikindi kigo cyo muri Amerika gitanga serivisi zerabana n’ingendo zo mu nyanja.

Iki giciro ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku isi (G-7) byashyiriyeho Uburusiya, kigamije kugabanya amafaranga bwinjiza mu gihugu bukayakoresha mu ntambara yo muri Ukraine. Ibyo bihano byemerera ibigo byo mu Burayi bitanga ubwishingizi n’ibindi bikenewe kwakira imitwaro itarengeje amadorali 60 kuri buri kagunguru ka peteroli.

Ibihano byafatiwe Hennesea Holdings bivuze ko ihita ikurwa ku rutonde rw’ibigo byemewe gukorana n’Amerika ku buryo bwihariye.

Forum

XS
SM
MD
LG