Uko wahagera

Amerika Ntishaka ko Imali Yayo Ishorwa mu Ikoranabuhanga ry'Ubushinwa


Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika abadepite bongeye gusaba ko hashyirwaho itegeko rigamije kugabanya imali Amerika ishora mu ikoranabuhanga rikomoka mu Bushinwa.

Umushinga w’iri tegeko ntabwo watambutse mu itegeko rigenga ibyerekeye umutekano w’igihugu ryashyizweho umukono umwaka ushize ariko abadepite bafite icyizere ko rishobora gusohoka nk’itegeko ryihariye.

Riramutse ryemejwe ryaba rireba ibyerekeye ikoranabuhanga rishya ryo gukusanya amakuru ryitwa Artificial Intelligence (AI) n’imibare yihariye bikoreshwa n’Ubushinwa mu butasi bwa gisirikare.

Abahanga mu byerekeye umubano w’Amerika n’Ubushinwa basanga leta y’Amerika ishobora gushingira ku ntambwe ubutegetsi bwa Biden na Trump yasimbuye bwari bugezeho, ikarushaho gukaza ingamba zo gukumira imali y’Amerika ntikoreshwe mu bikorwa byateza imbere igisirikare cy’Ubushinwa n’ubutasi bwacyo.

Forum

XS
SM
MD
LG