Uko wahagera

UNICEF Ihangayikishijwe na Korera muri Afurika


Abajejwe amagara y’abantu bariko batanga incanco muri Afurika
Abajejwe amagara y’abantu bariko batanga incanco muri Afurika

Ishami rya ONU ryita ku bana, UNICEF, ihangayikishijwe n’icyorezo cya kolera muri Afrika cyakwirakwiye mu bihugu byibura icumi, ibintu bikaba byifashe “nabi cyane” muri Zambiya no muri Zimbabwe.

Bamwe mu mpuguke mu by’ubuzima bigemga i Harare, muri Zimbabwe, barajamagarira reta gutangaza ko igihugu kiri mu bihe bikomeye kubera iyo ndwara ituruka ku mazi yanduye, bityo imiryango mpuzamahanga bikaba byafasha.

Aha bavugamo nk’ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, ikigega cyita ku bana UNICEF n’ikigo cy’Amerika cyita kw’iterambere mpuzamahanga, USAID.

Umujyanama mu bijyanye n’ubuzima wa UNICEF, mu burasirazuba no mu majyepfo y’Afurika, Muganga Paul Ngwakum, avuga ko ibihugu 10 kuri uyu mugabane, ubu birimo icyorezo cya Kolera, ahavugwa ababarirwa mu 200.000 n’abantu barenga3.000 imaze gutwara ubuzima.

Ibyo bihugu icumi birimo byibasiwe na Kolera birimo, Etiyopiya, Mozambike, Tanzanzia, Somaliya, Zambiya na Zimbabwe.

Forum

XS
SM
MD
LG