Igisirikare cya Ukraine kuri uyu wa gatatu cyahwanyaguje drone 19 muri 20 zatewe n’Uburusiya mu bitero bwagabye mw’ijoro ryakeye, ariko abayobozi bavuze ko ibisate byazo byaguye, byakomerekeje abantu batatu ku cyambu cya Odesa mu majyepfo y’igihugu.
Icyo gisiririkare cyavuze ko drone hafi ya zose zari zerekejwe mu ntara ya Odesa. Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Ukraine, yavuze ko ibisate byazo bakubise amazu abantu babamo kandi ko byangije umuyoboro wa gazi.
Ibitero bya drone bije bikurikira ibya misile byatewe kuri uyu wa kabiri. Ibyo bitero byakomerekeje abantu byibura 17 mu mujyi wa Kharkiv.
Guverineri w’intara ya Kharkiv, kuri rubuga rwa telegram, yavuze ko misile z’Uburusiya zakubise mu mujyi hagati, harimo amazu abantu batuyemo. Meya w’Umujyi yatangaje ko ibisasu bibiri bya rutura kandi ko byibura imiyoboro ya gazi 10 yangiritse.
Umujyi wa Kharkiv mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, wakomeje kwibasirwa n’ibitero, cyanora mu myaka hafi ibiri ubushyamirane bumaze, uyu mujyi wagiye mu biganza by’Uburusiya.
Hagati aho, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, yijeje preziza wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, “Inkunga ikomeye kuri Ukraine”.
Yavuze ko ari kimwe mu byo ubuyobozi bwa Perezida Biden bwiyemeje. Yabivuze mu gihe cyo gutangira ibiganiro byo kuwa kabiri, ku ruhande rw’inama y’ubukungu kw’isi, i Davos mu Busuwisi. (VOANews)
Forum