Uko wahagera

CAN: Gineya Ekwatoriyari Yanganije na Nijeriya Igitego 1-1


Nijeriya yaraye itunguwe na Gineya Ekwatoriyari ku mukino wayo wa mbere mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cy’umupira w’amaguru. Banganyije 1-1.

Nijeriya yihariye umukino, ariko byarayinaniye kurasa ku ntego. Umukino ntiwakuruye abantu benshi: bari bazi ko nta mukino w’igitangaza bari bubone kubera ko nta gihagararo cya Gineya Ekwatoriyari imbere ya Nijeriya, mbese ni nk’akabeba imbere y’inzovu.

Koko rero Nijeriya ni kimwe mu bihangange byo ku mugabane w’Afurika. Imaze gutwara igikombe cy’ibihugu inshuro eshatu: mu 1980, mu 1994, no mu 2013. Yagiye mu gikombe cy’isi inshuro esheshatu, inshuro eshatu muri zo igera muri kimwe cy’umunani: 1994, 1998, 2014. Yatwaye kandi umudari wa zahabu mu mikino Olempiki yo mu 1996. Naho Gineya Ekwatoriyari, ni ubwa gatatu gusa igeze mu cyiciro cya nyuma cy’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu CAN.

Nyamara, Iban Salvador wa Gineya Ekwatoriyari yayinyuze mu rihumye, ayitsinda igitego cya mbere ku munota wa 36. Ariko ibyishimo bya Gineya Ekwatoriyari byamaze akanya gato, kuko ku munota wa 38 icyamamare Victor Osimhen wa Nijeriya, usanzwe ukina mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani mu ikipe ya Naples, cyangwa Napoli mu Gitariyani, yahise acyishyura, baba baranganyije kimwe kuri kimwe.

Gineya Ekwatoriyari yayifungiye amayira bose, ba myugariro baba ibamba, Nijeriya ntiyongera kubona aho imenera, n’ubwo yahushije ibitego byinshi.

Muri iri tsinda rya mbere, cyangwa A, nyuma y’umukino wa mbere ku makipe yose aririmo, ku rutonde rw’agateganyo Kote Divuwari ni yo iri kw’isonga n’amanota atatu. Gineya Ekwatoriyari na Nijeriya baraza ku mwanya wa kabiri n’inota rimwe buri wese. Naho Gineya Bisawu iraza inyuma n’amanota ubusa.

Mw'itsinda rya B, ku mikino yabaye kuri iki cyumweru, Misiri yaguye miswi na Mozambike ibitego bibiri kuri bibiri, naho Cape Verde itsinda Ghana ibitego bibiri kuri kimwe. Igitego cya kabiri cya Cape Verde kinjiye ku munota wa 92 w'umukino.

Mu mikino iteganijwe kuwa mbere tariki ya 15, Senegali irakina na Gambiya naho Kameruni ikine na Gineya. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG