Uko wahagera

Urujya n'Uruza Rwahagaze Ku Mupaka wa Gasenyi-Nemba Uhuza u Rwanda n'Uburundi


Umupaka wa Gasenyi-Nemba
Umupaka wa Gasenyi-Nemba

Ku mipaka ihuza u Rwanda n’Uburundi, harimo n’uwa Nemba mu karere ka Bugesera, nta rujya n’uruza rugihari.

Bamwe mu Barundi bari batashye basubiye iwabo babangiye gutaha. Amwe mu mukamyo y’imizigo yavaga mu Burundi aza mu Rwanda na yo yangiwe kwambuka.

Ayo makamyo yari apakiye ibicuruzwa abijyana mu bihugu byombi yari aparitse kuko n’ubwo umupaka w’u Rwanda ufunguye, uw’Uburundi wo urafunze, bityo atabona uko yambuka.

Abasanzwe bakorera imirimo y'ubucuruzi hafi y'uwo mupaka bavuganye n'Ijwi ry'Amerika bavuze ko iryo funga ryabateje igihombo.

Badusobanuriye ko kuri ubu Abarundi batahuka banyura ku mupaka wa Rusomo no muri Tanzaniya. Abaturage baturiye umupaka wa Nemba baravuga ko iyi ari inzira y’umusaraba kuri bo.

Barifuza ko habaho ibiganiro hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo gusubukura imigenderanire.

Kuri iki kibazo cy’abaturage bakorera ingendo mu gihugu cy’Uburundi, umuvugizi wa leta y’u Rwanda wungirije Alain Mukuralinda yabasabye kwigengesera kuko umwuka utameze neza.

Ku rundi ruhande uyu muyobozi, yahumurije Abarundi bari ku butaka bw’u Rwanda gutuza bagakomeza imirimo yabo nta nkomyi.

Ku munsi w’ejo hashize leta y’Uburundi ni bwo yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose ihuza u Rwanda n’iki gihugu.

Ni icyemezo Guverimona y’u Rwanda yavuze ko cyayitunguye, nk’uko byari bikubiye mu itangazo yasohoye mu ijoro ryakeye.

Ruvuga ko iki cyemezo kizagira ingaruka ku rujya n’uruza rw’abaturage ndetse n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, kandi ko kinyuranije n’amahame n’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba.

Kanda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Gloria Tuyishime

Urujya n'Uruza Rwahagaze Ku Mupaka wa Gasenyi-Nemba Uhuza u Rwanda n'Uburundi
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:25 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG