Leta zunze ubumwe n’Ubwongereza hamwe n’ibindi bihugu bike by’incuti, byagabye ibitero byo kwihimura ku barwanyi b’abahouthi bo muri Yemeni bamaze igihe bagaba ibitero ku mato mpuzamahanga atwaye ibintu mu nyanja itukura no mu kigobe cya Aden.
Ibyo bihugu byakoresheje indege mu kugaba ibyo bitero, bigamije kugabanya cyane ububasha bw’uwo mutwe ushyigikiwe na Irani.
Ubuyobozi bw’ingabo z’Amerika, kuri uyu wa kane bwavuze ko bitero bitandukanye byakubise ahantu harenga 60 hagambiriwe, ahantu 16 mu bice bigenzurwa n’abahouthi bo muri Yemen. Aha harimo aho uyu mutwe ufite ubuyobozi, aho uhunika intwaro, ahatererwa ibisasu n’ahakorerwa ibikoresho.
Igisirikare cy’Ubwongereza cyasohoye amafoto y’indege zayo zihaguruka ku kibuga cy’indege cy’ibirwa bya Shipre, zigiye kurasa ahateganyijwe, harimo amazu abikwamo kandi agakoreshwa mu kwohereza za drone na za misile ku bwato mu nyanja itukura no mu kigobe cya Aden.
Akanama k’umutekano kw’isi ka ONU, mu mwanzuro wemejwe kuwa gatatu kasabaga ko ibitero by’abarwanyi b’abahouthi bo muri Yemeni mu nyanja itukura, bihita bihagarara.
Aka kanama kamaganye Irani mu buryo buziguye, nk’igihugu giha intwaro nyinshi abahouthi.
Uwo mwanzuro, wateguwe n’Amerika n’Ubuyapani, wemejwe n’amajwi 11 kuri zeru, Uburusiya, Ubushinwa, Alijeriya na Mozambike byarifashe.
Ni umwanzuro wamagana “mu magambo akarishye” ibitero bigabwa n’abahouthi ku mato y’ubucuruzi, uvuga ko ibitero nk’ibyo, bibangamiye ubuhahirane kw’isi muri rusange kandi ko bibangamire umutekano mu nzira zo mu mazi.
Forum