Abacuruzi b’Abarundi basanzwe bakorera ubucuruzi mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’epfo kuri uyu wa mbere bangiwe kwinjiza ibicuruzwa byabo ku butaka bwa Kongo.
Ibi byakozwe n’urubyiruko rw’ibumbiye mu muryango utegamiye kuri leta uzwi nka Société sivile Congolaise. Byakorewe ku muhanda uri hafi y’umupaka wa Kavimvira uhuza Kongo n’Uburundi.
Bamwe mu bo Ijwi ry’Amerika ryahasanze basakaga imodoka, z'abajaje ndetse na za moto bareba ko nta Barundi bazanye ibicuruzwa byabo muri Kongo.
Abandi nabo twasanze bari kururutsa bimwe mu bicuruzwa byari mu modoka bifitwe n’Abarundi.
Mafikiri Mashimango, umuyobozi wa sosiyete sivile Congolaise muri Uvira avuga ko impavu bafashe iyi ngingo yo kwangira Abarundi kwinjiza ibicuruzwa byabo muri Kongo ariko bamwe mu bayobozi b’Abarundi bahohotera Abakongomani iyo bari muri icyo gihugu.
Ijwi ry'Amerika ryagerageje kuvugisha umuvugizi w’ubushikiranganji bw’intwaro yo hagati n’umutekano mu Burundi, Pierre Nkurikiye, ntiyafata telefone.
Ubusanzwe Abarundi bazana muri Kongo ibicuruzwa birimo inyama, imikati, amata , amazi , imboga, mu gihe Abakongomani bajyana mu Burundi isukuri, amavuta, n'ibitenge.
Kanda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Vedaste Ngabo.
Forum