Uko wahagera

Umwami Wa Yordaniya Yavuze ko Jenoside Yabaye Mu Rwanda Ikwiriye Kubera Isi Isomo

Umwami wa Yorodaniya kumwe na Prezida w'u Rwanda
Umwami wa Yorodaniya kumwe na Prezida w'u Rwanda

Umwami Abdullah II bin Al-Hussein wa Yordaniya ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu. Ku munsi we wa kabiri, yasuye urwibutso rwa Kigali, anashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abasaga 250,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwami Abdullah II bin Al-Hussein wa Jordaniya yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki cyumweru. Yakiriwe ku kibuga cy’indege cya Kigali na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Ni uruzinduko rwa mbere uyu mwami yagiriye mu Rwanda.

Ku rwibutso rwa Kigali, Umwami Abdullah II yavuze ko ibyo yahaboneye, ari ikimenyetso cy’uburyo iteshagaciro ry’ikiremwamuntu no kwigira ntibindeba kw’amahanga, byashyize mu kaga ubuzima bw’inzirakarengane kugeza bishwe bazira uko bavutse.

Yavuze ko ibyabereye mu Rwanda bikwiriye kubera isomo Isi muri iki gihe, igafata ingamba zigamije gukemura amakimbirane aho kuyahembera cyangwa kuyashyigikira.

Yatanze urugero rw’intambara imaze iminsi muri Gaza, aho abasaga
30,000 bamaze gupfa biganjemo abagore n’abana. Umwami Abdullah II yavuze ko Isi ikeneye gufata ingamba, igashaka umuti amazi atararenga inkombe.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru Leta y’u Rwanda n’Ubwami bwa Yordaniya byashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubukungu n’ubucuruzi ndetse n’ajyanye n’ubuzima n’ubuvuzi.

Byari mu muhango wakurikiranywe n’Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein ndetse na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Umuhango wo gusinya aya masezerano wabaye nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umwami Abdullah II, ndetse bikaza gukurikirwa n’ibindi byanitabiriwe na bamwe mu bagize Guverinoma ku mpande zombi.

Amasezerano yashyizweho umukono arimo ajyanye no gukumira ko ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi bishobora gusoreshwa kabiri. Aya yiyongereye ku yandi ibihugu byombi bifitanye arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.

Bamwe mu bikorera bo mu Rwanda bavuga ko umubano w’u Rwanda na Yorudaniya, uzabafasha mu kuzamura ubucuruzi bwabo. Kanda hasi wumve uko babisobanuriye Umunyamakuru Assumpta Kaboyi yateguye ino nkuru.

Umwami wa Yorodaniya ari mu Ruzinduko mu Rwanda
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:12 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG