Uko wahagera

PAM Irateganya Imfashanyo y’Ibiribwa ku Bantu 270,000 Bashonje muri Zimbabwe


Porogaramu ya ONU yita ku biribwa PAM, irateganya imfashanyo y’ibiribwa ku bantu 270,000 bashonje muri Zimbabwe, muri aya mezi atatu ari imbere. Ibi biratangazwa na Christine Mendes uhagarariye PAM by’agateganyo muri iki gihe.

Ibi ni nyuma y’amapfa yatejwe na serwakira yo mu nyanja. Iki gihugu cyo mu majyepfo y’Afurika gifite ibibazo byo kwihaza mu biribwa guhera mu mwaka w’i 2000, ubwo uwari umuyobozi, Robert Mugabe yafataga ibikingi by’abazungu akabituzamo abirabura batagiraga ubutaka.

Cyakora Zimbabwe n’ibindi bihugu byo mu karere nabyo byiteze ko umusaruro w’ubuhinzi wa 2024, uzahura n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, na serwakira yo mu nyanja mu bice byo hagati n’iby’uburasirazuba bw’inyanja ya Pasifika, aho amazi ashyuha ku buryo budasanzwe bikagira ingaruka ku bihe muri rusange.

Guverinema ya Zimbabwe isanga hazaboneka gusa toni miliyoni imwe n’ibihumbi 100 muri uyu mwaka wa 2024 bitewe n’amapfa.

Igihugu kirimo gukorana n’imiryango itanga imfashanyo, kugirango bazabashe kurengera miliyoni 2 n’ibihumbi 700 z’abantu bafite ibibazo by’ibiribwa, nk’uko Christine Mendes, yabivuze.

Uyu muyobozi yavuze ko PAM yateganyije ko hazakenerwa miliyoni 39 z’amadolari yo gukoresha muri porogaramu y’ubutabazi muri Zimbabwe, harimo ay’ibiribwa ku mezi atandatu ari imbere. Ariko kugeza ubu, habonetse 40 kw’ijana gusa byayo.

Yagize ati: “Tugomba gukora cyane kugirango ayo mafaranga akiburaho, azaboneke”.
Bitewe n’amafaranga akiri make, Mendes yavuze ko PAM izakora mu byiciro, igahera ku bababaye kurusha abandi, ibaha intete z’ibigori, ibishyimbo n’amavuta yo gutekesha. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG