Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken arerekeza mu burasirazuba bwo hagati muri iki cyumweru mu gihe intambara ya Isiraheli na Hamas iri hafi kumara amezi atatu.
Blinken arahaguruka kuri uyu wa kane ajya muri Isiraheli no muri Turukiya. Agiye mu rwego rwo kugerageza gushakira inzira imfashanyo y’ubutabazi ku ntara ya Gaza yashegeshwe n’intambara. Hari n’igitutu cy’amahanga kuri Isiraheli kugirango yorohereze abasivili badakomeza gupfa.
Hagati aho, ibikorwa bya dipolomasi birakomeje kugirango abakigizwe ingwate n’abarwanyi ba Hamas mu ntara ya Gaza babashe kurekurwa. Bikekwa ko hari abantu 129 bagifitwe na Hamas cyangwa abandi barwanyi muri Gaza.
Deparitema ya Leta muri Amerika yavuze ko icyo guverinema ishyize imbere, ari ukugarura iwabo, abagizwe imbohe bose, cyakora yanze kugira icyo ivuga yatuye ku bijyanye n’imishyikirano. (VOA News)
Forum