Uko wahagera

Ibitero By'Intagondwa Bimaze Guhitana Abantu 15 Kuva Umwaka Utangiye Muri Nijeriya


Nigeria Armed Violence
Nigeria Armed Violence

Muri Nijeriya, abajihadiste bishe abantu 15 mu bitero byo ku bunani mu midugudu yo hafi y’umujyi wa Chibok mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Leta ya Borno.

Abaturage batatu babwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP, dukesha iyi nkuru ko kuri uyu wa gatatu, abarwanyi bari mu makamyo, bigabije imidugudu ya Gatamarwa na Tsiha, ku wa mbere.

Ababyiboneye bavuga ko abagabye igitero bishe abaturage kandi bagatwika amazu nyuma yo gusahura ibiribwa.

Umutwe uri inyuma y’ibyo bitero, wari utarasobanuka neza, ariko uwa Boko Haram na mukeba wawo, wa Islamic State West Africa Province, ISWAP mu magambo ahinnye, yombi, igaba ibitero muri ako karere.

Itangazo ry’umuyobozi w’umuryango wita ku burenganzira bwa muntu, muri ONU, Volker Türk, ryavuze ko asaba abayobozi kwihutira gukora iperereza ku byabaye, mu buryo bucukumbuye kandi bwigenga, hakurikijwe amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.

Yasabye kandi ko bakageza ababikoze imbere y’amategeko mu butabera buboneye. Uwo muyobozi yavuze ko Nijeriya, yanatera intambwe zifatika mu kumenya umuzi w’ikibazo no kurandura urugomo.

Forum

XS
SM
MD
LG